Abanyarwanda bagomba kumenya ibikorwa bya Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu

Kuri uyu munsi nibwo komisiyo y’uburenganzira bwa muntu yateguye amahugurwa y’umunsi umwe  n’itangazamakuru ritandukanye kuko itangazamakuru ryamenye ibikorwa byiyo Komisiyo n’abanyarwanda baba babimenye.

Abitabiriye amahugurwa kandi basaba ko yakomeza bitari ukwizihiza umunsi mpuzamahanga

Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu ikaba igiye kwizihiza imyaka 70 yizihiza umunsi mpuzamahanga uzaba tariki ya 10 Ukuboza muri uyu mwaka insanganyamatsiko ikaba igira iti “ Duharanire uburenganzira bwa buri wese”

Perezidante wa Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu akaba yatangiye ashimira abitabiriye amahugurwa yemeza ko nubwo basanzwe bakoana n’itangazamakuru ariko byaba byiza babashije kumenya neza uburenganzira bwabo nk’abanyarwanda.

Yakomeje agira ati “Birakwiye ko mwigisha abaturage ariko namwe mwabanje kwiga kuko umuturage afite uburenganzira bwo kumenya ibikorerwa mu gihugu, afite uburenganzira bwo kumenya uko igihugu gihagaze, afite uburenganzira bwo kugaragaza ikibazo no kugikemurirwa”.

Umuyobozi wa Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu atangiza amahugurwa.

Aya mahugurwa akaba yaziye igihe kuko abahuguwe nabo basanze hari uburenganzira bwabo batari bazi ndetse banasaba ko hajya habaho guhozaho kugira ngo bajye bibukiranya kandi burya iyo itangazamakuru ryasobanukiwe birushaho gusobanuka kuko babasha kwigisha abaturage ibyo bazi neza.

Hatanzwe ibiganiro bitandukanye aho Niwerukundo Claude yatanze ikiganiro cyavugaga k’Uburengamzira bwa muntu mu itangazo mpuzamahanga ryerekeye uburenganzira bwa muntu mu masezerano mpuzamahanga, m masezerano mpuzamahanga 9 amaze gushyirwaho umukono u Rwanda rukaba rumaze gusinya 8.

Umunyamategeko William akaba yatanze ikiganiro ku ruhare rwa leta mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu, naho Dr Jean Pierre Uwimana akaba ku ruhare rw’itangazamakuru mu guteza imbere uburenganzira bwa muntu, ibi biganiro bikaba byaranzwe no kubaza no gutanga ibitekerezo byatuma uburenganzira bwa muntu burushaho kwigishwa neza.

Aya mahugurwa yitabiriwe naba Komiseri muri Komisiyo y’uburenganzira bwa Muntu hamwe n’abanyamakuru batandukanye

Umuyobozi wa komisiyo y’uburenganzira bwa muntu akaba yatangaje ko kuva tariki ya 1 kugeza tariki ya 10 hazaba hari icyumweru cy.uburenganzira bwa muntu hanyuma tariki ya 10 Ukuboza hakazizihizwa umunsi mpusamahanga w’uburenganzira bwa muntu ahateganijwe ibirori.

Abanyamakuru batandukanye bakaba barasabye nubwo Komisiyo isanzwe ikorana nabo ariko hakenewe amahugura ahoraho kugira ngo bahore biyungura ku bumenyi kandi bakaba barashimye aya mahungurwa yateguwe kuko hati benshi batari bazi uburenganzira bwabo.

Jean Pierre@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *