Gisagara: Poste de santé kuri buri kagari zizafasha muri gahunda yo kuboneza urubyaro.

Akarere ka Gisagara kagiye gushyira Poste de santé muri buri Kagari zizafasha bizafasha abaturage muri gahunda yo kuboneza urubyaro mu buryo bugezweho iyi  serivisi batajyaga bahabwa ku mavuriro y’Abihayemana kuko atabyemera kandi ariyo mavuriro yiganje muri aka Karere.

 

Bamwe mu baturage batuye mu karere ka Gisagara mu murenge wa Mamba bavuga ko kuboneza urubyaro babikurikiza ariko bagakoresha uburyo bwa kamere kubera ko uburyo bugezweho bugira ingaruka zitari nziza ku mibiri yabamwe muri bo mu gihe babukoresheje bigatuma bahitamo gukoresha uburyo bwa kamere kuko aribwo bubafasha.

Hanganimana Jean Paul umuyobozi wa karere ka Gisagara wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere  agira ati “kuboneza abaturage barikugenda babyitabira kurwego rwiza  kuruhande rw’abagore kuko baritabira ariko imbogamizi tugifite n’uko umubare munini wa bagabo ntago barabyumva kimwe nkuko abagore babyumva tukaba turikurushaho gukora ubukangurambaga mu bagabo ngo nabo umubare wabo uzamuke nkukotubifite mu mihigo”.

Nkuko Jean Paul Hanganimana umuyobozi w’akarere  wungirije ushinzwe ubukungu ni terambere mu karere ka Gisagara.

Kuboneza  urubyaro ntibiritabirwa cyane kubera ko hari bamwe mu bagabo batarumva neza akamaro ko kuboneza urubyaro bumva ko kuboneza urubyaro ari ibya bagore gusa ko ku bagabo bitabareba  kuko bavuga ko kwifungisha byaburundu kubagabo batabyumva mukarere abagera kuri 2 gusa nibo babashije kumvaneza iyo gahunda kandi bakayishyira mu bikorwa.

Nkuko Jean Paul Hanganimana umuyobozi w’akarere  wungirije ushinzwe ubukungu ni terambere yakomeje atubwira ko mubukangurambaga bakoze harimo no kongera Poste de santé byibuze kuri buri kagari kagize akarere ka Gisagara ikaba ari bwo buryo bwo gufasha abaturage kubegereza serivisi zo kuboneza urubyaro batabona  mu bigo nderabuzima bya Kiliziya  bitemera gahunda yo kuboneza urubyaro muburyo bwa kizungu.

Bamwe mubajyanama bu buzima mu Karere ka gisagara bavuga ko mu karere kabo kubyerekeye no kuboneza urubyaro bageze kuri 75 % mu kuboneza urubyaro nabo bavuga ko bagifite imbogamizi kuri bamwe mu bagabo batarumva akamaro ko kuboneza urubyaro mu muryango.

@rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *