Huye:Mu murenge wa Karama bahangayikishijwe n’ikibazo cy’abana b’abakobwa baterwa inda zitateganyijwe.

Ubuyobozi bw’umurenge wa karama buvugako bimwe mubituma hagaragara umubare munini w’abakobwa baterwa inda zitategnyijwe.

Mu murenge wa karama mu kerere ka Huye ho mutara y’Amajyefo hagaragara umubare munini w’abana b’abakobwa batarageza ku myaka y’ubukure baterwa inda zitateganyijwe n’ababashukisha ibintu bitandukanye birimo imyenda,amafaranga,telefoni nkuko bitangazwa nu buyobozi bw’umurenge.

Bamwe mu bana batewe inda  baganiriye na rebero.co.rw bavuga ko aba babateye inda bagiye babashukisha  utuntu duto dutandukanye ariko bamara kubabwira ko batwite bakabatererana kandi bakanabatera ubwoba bababuza kuvuga ababateye inda kubera ko baba banga gusenya ingo zabo.

Nyirampundu Francoise afite imyaka 19 watwe inda afite imyaka 18.(Photo @rebere.co.rw)

Nyirampundu Francoise  afite imyaka 19 akaba afite umwana w’umwaka, avuga ko n’ubwo bamuteye inda akabyara batamufashe ku kungufu ko ahubwo uwayimuteye yamushutse. Ati “ntabwo yamfashe,byabaye ibishuko kuko nari umwana  yajyaga anshukisha utuntu tw’amabombo na biswi, aza kuntera inda mbimubwiye ambwira ko ninibeshya nkavuga uwayinteye azamerera nabi.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Karama buvuga ko bwahagurukiye kibazo cy’abagabo batera abana inda kandi batarageza imyaka y’ubukure, bagasaba abana bahuye nicyo kibazo guhita babimenyesha ubuyobozi kugira ngo uwabikoze afatirwe ibihano bikwiye .

Karama Kabalisa Arsene avugako hakiri imbogamizi kubana batavuga ababateye inda.(Photo @rebero.co.rw)

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Karama Kabalisa Arsene  avuga ko hakiri imbogamizi kubana batavuga ababateye inda kugirango bakurikiranwe ndetse akanavuga ko hakiri kibazo kubabyeyi badafata umwanya wo kuganiriza abana.

Ati “ni ikibazo gikomeye cyane duhanganye nacyo kuko abana baterwa inda zitateganyijwe baracyari benshi, ni ikibazo tugomba gufatanya n’ababyeyi mu kurera abana, no guhana cyane abafata abo bana ku ngufu”. Yongeraho “ ababatera inda babashuka ko bazabafasha bakabashukisha utuntu duto  hari ikintu kikiri imbogamizi cyitwa indezo aricyo kibabuza kuvuga uwabateye inda bumva ko azamufasha kurera uwo mwana”.

Akomeza  avuga ko uruhare runini ari urw’ababyeyi. Ati “birasaba ko ababyeyi batangirana n’uburere bw’umwana akiri muto, bakamwitaho, bakamuganiriza. Umwana agakuru azi uko ubuzima bwe bw’imyororokere buhaze n’icyo agomba kukora n’uburyo agomba kwirinda”.

Ababyeyi  bavuga ko muri iyi minsi abana babakobwa kubera irari ry’ibintu batwara inda zitateganyijwe kubera ko usanga haricyo umwana asaba umubyeyi yakibura bikaba intandaro yo gushukwa.

Imibare itangwa n’ubuyobozi bw’umurenge wa Karama igaragaza ko abakobwa barimunsi y’imyaka 18 batewe inda zitateganyijwe ari 200.

@rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *