KAMANDA Tharcisse wari umunyamabanga mukuru muri Rugby niwe watorewe kuyobora iri shyirahamwe.

Ishyirahamwe ry’umukino wa Rugby mu Rwanda batoye komite nshyashya igiye kumara imyaka ine ariyo iyoboye Rugby mu Rwanda iyoboye na KAMANDA Tharcisse

Kuri iki cyumweru nibwo habaye inama y’inteko rusange mw’ishyirahamwe ry’umukino wa Rugby mu Rwanda ikaba yari inteko rusange yanyuma kuri komite yari imaze igihe kigera kumyaka ine iyobora iri shyirahamwe iyi komite icyuye igihe yabanje kwerekana ibyo yagezeho nibyo itagezeho banatanga impamvu ni mbogamizi yatumye batagera kuribimwe mubyo bari biyemeje.

Muriyi nteko rusange isoza umwaka w’imikino mw’ishyirahamwe nyarwanda rya Rugby nyuma yo kugaragaza ibyagezweho nibitaragezwe kubera impamvu zitandukanye baka banakiriye abandi banyamuryango bashya bari basabye kwinjira mu muryango.

Inteko rusange yari yitabiriwe.

Muteko rusange yo kuriki cyumweru yasozaga manda ya komite yaririho hakaba hanabaye amatora ya komite nshyashya igomba kuyobora kugeza muri 2022 kuko bagomba kugira manda ingana n’imyaka 4,Iyi komite ikaba iazaba iyobowe na KAMANDA Tharcisse warusanzwe ari umunyabanga uhoraho muri irishyirahamwe.

Aya matora akaba yasize ishyirahamwe ry’umukino wa Rugby riyoboye na KAMANDA Tharcisse akazaba yungirijwe na GAKIRAGE Philip bataba babwiye itangaza makuru ko ibitarabashijwe kugerwaho na komite icyuye igihe bagiye kubishyiramo imbaraga kugirango bazabashe kubigeraho kandi ko bagiye nokurushaho kongera umubare w’amakipe.

Komiye imaze gutorwa iyobowe na KAMANDA Tharcisse haribyo yemereye abanyamuryango.

Komite shya y’ishyirahamwe nywarwanda rya Rugby

  1. President: KAMANDA Tharcisse
  2. Vice President: GAKIRAGE Philip
  3. Secretary General: UWITONZE Felix
  4. Treasurer: IHIRWE Delphine

Auditors:
1. HAKIZIMANA Laurien
2. MUDAHERANWA Jean Claude

@rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *