Umuganda utangiza icyumweru cy’abafite ubumuga wakorewe muri CEFAPEK Kamonyi

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 24 Ugushyingo nibwo hatangijwe icyumweru cyahariwe abafite ubumuga uyu muganda ukaba wabereye mu Karere ka Kamonyi mu Kigo cya CEFAPEK ahatunganyijwe ikibuga abana bafite ubumuga bahiga bazajya bakiniramo.

Uyu muganda witabiriwe n’abatuye Gacurabwenge hamwe n’abafite ubumuga butandukanye

Iki kigo cya CEFAPEK kikaba kirimo abana bafite ubumuga aho bashyizemo uburezi budaheza ariko cyane cyane akibanda ku bana bafite ubumuga hakaba hari a,ashuli abanza hamwe n’ayisumbuye.

Uu munsi mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga uba buri mwaka tariki ya 3 Ugushyingo muri uyu mwaka insanganyamatsiko ikaba ari “Twubake ubushobozi bw’Abantu bafite Ubumuga mu bikorwa byose ku buryo bungana kandi budaheza”.

Uyu muganda ukaba warabereye mu mudugudu wa Kamonyi mu kagali ka Nkingo umurenge wa Gacurabwenge ari nawo ubamo Akarere, ukaba waritabiriwe n’abaturage batuye muri uwo murenge bari benshi bishimiye kubana n’abaturutse mu nama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga NCPD ndetse n’abafatanyabikorwa babo bari kumwe.a

Umuganda urangiye hakurikiyeho gusura ibikorwa byo muri icyo kigo aho bahereye akaba ari ahagororerwa abana bavutse batabasha kwicara ibi bigakorwa n’abakorerabushake bigishije barimo abafite abana aho ndetse n’abandi babikunze kubera ko hari abana baho bahakiriye.

Bimwe mu bikorerwa mu kigo cya CEFAPEK byeretswe abari baje mu muganda

Hari ibindi bikorwa bitandukanye bihakorerwa harimo kwigisha gukora imigati gutunganya ibigori bikavamo ifu N0 1 hamwe na No 2 ibyo byose akaba aribo babyikorera bafatanije n’abana baharangije.

Soeur Margaritte wo mu ba bernardine uyobora icyo kigo cya CEFAPEK akaba yaranejejwe nuko batekereje kuri icyo kigo kugira ngo babe ariho bahita kuza gukorera umuganda, ndetse abona ko iyo ari inkunga ya mbere bamweretse ko bari kumwe nawe kubw’igikorwa cyiza yahisemo cyo gufasha abana bafite ubumuga.

Yakomeje agira ati “ Twahisemo gufasha aba bana bafite ubumuga kuko twabonaga ntababitaho kandi tubona bitanga umusaruro mwiza kuko hari abamaze byibura gutangira kugenda kuko abenshi baza batabasha no kwicara gusa turacyafite imbogamizi kuko ntabwo dufite abakora ubugororangingo nibi dukoresha nibibabasha kudufasha gusa ariko tubonye ubihugukiwe neza byarushaho kuba byiza”.

Umuyobozi wa NCPD Bwana Romalis Niyomugabo yashimye abitabiriye umuganda akomza avuga ko uyu munsi mpuzamahanga watangiye kwizihizwa mu 1992 ku isi hose,byumwihariko Leta y’u Rwanda nayo ikaba yizihiza uwo munsi.

Yakomeje agira ati “ Ntawabura kubabwira ko muri uru Rwanda rwacu hakigaragaramo ibibazo byinshi ngira ngo ababyeyi twasuye badusobanuriye neza ku bigendanye ni myumvire ikiri hasi, aho usanga abatanga serivise batazitanga uko bikwiye cyangwa bikitwa ko batugiriye impuhwe ariko bakatwima amahirwe ibi rero dufatanije tukumva bitagombye kugira aho bigaragara.”

Umuyobozi wungirije wa Karere ka Kamonyi nawe yatangiye ashimira NCPD kuba yatekereje gukorera umuganda mu karere kabo ndetse anavuga ko akarere kabo kagize amahirwe yo gusurwa n’abayobozi batandukanye kuko umuganda wari wabereye kuri site 3 kandi zose hari abayobozi.

Yakomeje agira ati “ Bimwe mubyo twabonye kandi tugiye gufasha iki kigo nuko tugiye kureba uko twabashakira ugororingingo wababa hafi kugira ngo akomeze abongerere ubumenyi kdi tugiye gushishikariza abikorera kugira ngo bayoboke iki kigo kuko hari ibyo gifite bakenera.”

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *