Ubuyobozi bukuru bw’Igihugu cyacu bukomeje gushyira imbaraga  mu guhangana n’ifatwa ku ngufu ry’abana ba bangavu n’abagore

Uyu munsi u Rwanda rwifatanije n’isi yose mu gutangiza iminsi 16 y’ubukangurambaga mu kurwanya Ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa.Iki gikorwa cyabimburiwe n’ urugendo rwahereye ku Nteko Ishingamategeko rusorezwa kuri Stade Amahoro ahatangiwe ibiganiro.

Ubwitabire byari bwinshi kuri stade amahoro Remera kuko niho byabereye

Hakozwe urugendo rwo kuva ku nteko ishingamategeko berekeza kuri Stade amahoro ariho hakomereje gahunda z’ibirori

Nyirahabimana Solina, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yabwiye abitabiriye ibiganiro ko bakora ibishoboka kugira ngo abana n’abagore bareke guhohoterwa.

Yagize ati “Twakoze ubukangurambaga butandukanye aho twigishaga abana n’ababyeyi akumvikana hagamijwe kurwanya ihohoterwa kuko hari aho twageraga tukaganira , tukabona ababyeyi bongeye kwakira abana ndetse bakongera no kubafasha kugirango basubire mu mashuri, n’ubwo baba barabyaye, ariko nabo baba bagikeneye kurerwa kuko babyara nabo ari abana”.

Perezida w’inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite Mukabarlisa Donatille yagize ati “ Turashima imbaraga ubuyobozi bukuru bw’Igihugu cyacu bukomeje gushyira mu guhangana n’iki kibazo hashyirwaho umurongo n’amategeko ahana ihohoterwa”.

Perezida w’inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite Mukabarlisa Donatille niwe wari umushyitsi mukuru

Uyu muyobozi akaba ari nawe wari umushyitsi mukuru Donatille Mukabalisa yavuze ko abayobozi bakwiye gufatanya hagamijwe gushaka igisubizo cy’iki kibazo cy’abana b’abangavu babyara imburagihe, agaruka ku burere ababyeyi bakwiye guha abana atibagiwe n’abarezi ko bakwiye kwita kubana no mugihe bahuye nibyo byago bagasambanywa. Nubwo abana bakwiye kwitabwaho ariko uruhare rwabo narwo ruracyenewe.

Mukabalisa yakomeje agize ati”Uyu muti wo gucyemura ikibazo cy’abangavu babyara tuwushakire ku barezi twamagana abasambanya abana bacu. Abayebyi mwongere kwigisha abana gahunda z’imyororokere, ariko cyane abana batanyurwa bagoswe n’irari ry’ibintu , ntibanyurwe n’ibyo  ababyeyi babo babaha bakwiye kuba ba kanyamutegera akazaza ejo. Bakwiye kwiga bakigirira akamaro ndetse n’igihugu kuko imyaka barimo twese twayinyuzemo iyo tutumvira ababyeyi ntacyo tuba tubamariye ndetse n’igihugu cyacu n’uko rero bana mufate iya mbere mu kwirinda ababashuka.”.


Yakomeje avuga ko ababyeyi bakwiye kubera abana urugero rwiza kugira ngo abana babagire inshuti babisanzureho babagishe inama kandi umenye amakuru ayatange kare kugira ngo uwakoze iryo shyano abihanirwe.Abayobozi duhagurukire hamwe turwane urwo rugamba kuko imyaka yose ntarugamba rwadutsinze ibyo ntabwo aribyo byatunanira.

Umunyamabanga Mukuru w’urwego w’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB Col Ruhunga Jeannot yatanze ubutumwa

Umunyamabanga Mukuru wa RIB Col Ruhunga Jeannot nawe witariye iki gikorwa yagize ibyo agarukaho agira ati “Iyo turebye ingaruka zituruka ku gusambanya abana ni nyinshi, cyane nko guterwa inda no kubyara imburagihe, kwandura indwara zidakira, impfu, guhagarika no gucikiza amashuli, guhungabana n’izindi“.

Abana batanze ubuhamya bavuga ko usanga ababasambanya ari uko baba babana nabo mu miryango bityo ugasanga banga kwiteranya bakabahishira kuko akenshi usanga ari imiryango ya hafi.

Mu Rwanda hakunze kumvikana abana babyara ari bato kuko basambanyijwe ariko ugasanga ababasambanya barahishirwa n’abo bana cyangwa abayeyi babo kuko usanga abenshi babasambanya aba ari abaho batuye ,ariko barabahishira hagamijwe gutinya kwiteranya.
Imibare iheruka mu mwaka wa 2017 bavugaga ko abasaga ibihumbi cumi n’abirindwi aribo babyaye bari munsi y’imyaka 18

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *