Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 24 Ugushyingo nyuma y’umuganda n’imvura nyinshi nibwo habaye amarushanwa yo kwoga nkuko byari byatangajwe na Samuel Kinimba uyobora ishyirahamwe ryo kwoga mu Rwanda ahari hateganijwe ibigo by’amashuli 14 ariko haboneka 11 ku mpamvu zumvikana.

Imikino yatangiye hasiganwa abana bari hagati y’imyaka 8-10 berekana uburyo bigishijwe n’ababatoza ariko bigaragara ko bazavamo abahanga aha akaba ari naho iri shyirahamwe rizakura umusaruro mu myaka iri imbere kuko bakurikiwe n’abari mu myaka 11-13 nabo batangiye kumva ubwiza bw’amazi nkuko twabitangarijwe na bamwe mubari bahari.
Mu myaka 14-18 nibo bari bakuru gusa hagaragaraye umubare muke w’abakobwa bari muri iki kigero niba ari uko bumva ko baba batangiye gukura ntawabimenya gusa bigaragara ko hakwiriye kwongerwamo ingufu muri iki kigero, ariko byibura nababonetse berekanye ko babizi rwose kuko kurushanwa muri metero 200 nibo bakoresheje ibihe bito ukuyeho ko abahungu bigaragara ko babasizeho gato cyane.
Muri metero 50 boga z’umusomyo uko abakobwa bakurikiranye mu myaka 14-18 :
- Nathalie HAEGER GHA 34’’46
- Shema ANABELLA APE Rugunga 34’’48
- Gabbers TAMARANA Ecole Berge 35’’36
Abahungu boga makeri 50 metero
- Shafi Mparerwa Karema EP Rwimbogo 35’’06
- Karl SOHRAH KICS 35’’08
- Niyibizi Cedric Lycee Kigali 36’’12
Muri metero 200 boga umusomyo aha abahakinnye ntabwo ari benshi kuko byasabaga kubanza kuhitoza kuba utarahakina warangiza ukumva ko wahasiganwa ntabwo byari byoroshye
Abahungu muri 200 metero
- Mana Chris Noah Ecole des Amie 2’48’’36
Abakobwa muri 200 metero
- Nathalie HAEGER GHA3’01’’26
Nyuma yo guteranya amanota harebwa ishuli ryarushije ayandi maze rigahabwa igikombe kuko baba bamaze kureba ubwitabire nuko barushanijwe aha hakarebwa inyogo enye zikomatanije zose.
- Green Hills Academy
- Ecole Berge
- Kigali International Community School
Umubyeyi wari wazanye umwana ndetse no kureba uko basiganwa akaba yaratangaje ko ashimishijwe nuko abana bitwaye gusa nkaba nshimira umwana wanjye niteguye ko icyo ansaba cyose ndakimuha kuko ntabwo narinzi ko azi kwoga bigeze aha
Akomeza agira ati “ Gushyigikira umwana muri siporo ashaka ni ingenzi kuko hari igihe uhitiramo umwana ugasanga ibyo wamuhitiyemo ntacyo bimumariye ni byiza kumuha uburenganzira we ubwe akihitiramo”.

Kinimba Samuel uyobora iri shyirahamwe nawe akaba ashimira ababyeyi baherekeje abana ndetse agakangurira abandi batarazana abana ko ari umwanya wabo kuko iyi siporo hari byinshi yigisha umwana ndetse hakabamo no kuvura indwara zimwe na zimwe.
Yakomeje agira ati “ Mu kwezi gutaha aya marushanwa arakomereza mu karere ka Rubavu ni byiza ko amashuli atabonetse aha yazaboneka Rubavu tukaba dushaka ko nibura buri mezi 2 tugomba kuzajya dukora irushanwa, ndetse yagarutse ku marushanwa mpuzamahanga ko bazshaka kuzajya bayitabira batagendeye ku butumire ahubwo bakajyayo babikoreye nubwo bitoroshye ariko bagiye kubishyiramo imbaraga kandi bizakunda”.
Aya marushanwa azajya aba buri mesi 2 niyo azatwereka uko ikipe y’igihugu izaba ihagaze kandi ikindi nyuma yuko ayo marushanwa azasozwa maze tugateranya amanota tukamenya umukinnyi uzaba yaratsinze abandi mu mwaka wose.
@Rebero.co.rw
Urakoze Rebero.Inkuru ikoze neza.Twari tumenyereye umupira namagare gysa