Mu gihugu hose abakoresha umuhanda basabwe kugira uruhare mu gukumira impanuka (Amafoto)

 Ibikorwa by’icyumweru cyahariwe gukumira impanuka zo mu muhanda kuri uyu wa mbere tariki 19 Ugushyingo 2018, byakomeje mu gihugu hose aho abakoresha umuhanda barimo abagenzi, abashoferi ndetse n’abamotari basobanuriwe uruhare bafite mu gukumira impanuka zikomeje gutwara ubuzima bwa benshi.

Uko igikorwa cyagenze mu mujyi wa Kigali

Ibikorwa by’umunsi wa kabiri w’icyumweru cyahariwe umutekano wo mu muhanda mu mujyi wa Kigali byabereye mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Kigali ahazwi nko ku giti cy’inyoni, aho cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Umuyobozi w’umujyi wa Kigali Marie Chantal Rwakazina, Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza, Umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge Kayisiime Nzaramba ndetse n’Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubwikorezi Kalisa M Guy.

Umuyobozi w’umujyi wa Kigali Marie Chantal Rwakazina yibukije abatwara ibinyabiziga kurushaho kubahiriza amategeko agenga ikoreshwa ry’umuhanda mu rwego rwo gukumira impanuka.

Yagize ati “Imibare y’impanuka ziba mu mujyi wa Kigali igaragaza ko inyinshi ziterwa n’umuvuduko ukabije ndetse n’uburangare, ibi bishobora kwirindwa utwaye ikinyabiziga akagendera ku muvuduko ukwiye bityo tugakumira impanuka zikomeje kudutwara abantu.’’

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza yagarutse ku bikunze guteza impanuka asaba abatwara ibinyabiziga ku byirinda.

Yagize ati “Byaragaragaye ko impanuka zo mu muhanda ku kigero cya 90% ziterwa n’umuvuduko ukabije ndetse n’uburangare, buri wese akwiye kumva ko gucunga umutekano wo mu muhanda atari ibya Polisi gusa ahubwo ko bireba umuturarwanda wese.”

IGP Munyuza akomeza asaba abagenzi guharanira uburenganzira bwabo batanga amakuru ku gishobora guteza impanuka.

Yagize ati “Igihe uri mu rugendo ukabona umushoferi utwaye yasinze, avugira kuri terefoni cyangwa afite umuvuduko ukabije ufite inshingano zo kwihutira kubimenyesha Polisi kuko ari uburenganzira bwawe gutwarwa neza kandi ukagera iyo ujya amahoro.’’

Uko igikorwa cya genze mu zindi Ntara

Ibikorwa by’ubukangurambaga ku bakoresha umuhanda mu Ntara y’Iburazirazuba byabereye mu Karere ka Kayonza aho umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba Fred Mufurukye ari kumwe n’umuyobozi mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa CP Felix Namuhoranye aho basabye abakoresha umuhanda barimo abanyamaguru, abashoferi ndetse n’abamotari kubahiriza amategeko agenga umuhanda mu rwego rwo gukumira impanuka.

Mu Ntara y’Amajyepho  kwigisha abakoresha umuhanda uko barushaho kubahiriza amategeko byabereye mu karere ka Muhanga. Umuyobozi w’ Intara CGP EmmanueL K Gasana yasabye abagenzi gutanga amakuru ku bashoferi n’abamotari batubahiriza amategeko y’umuhanda.

Yagize ati “Iyo utanze amakuru ku mushoferi utwaye imodoka avugira kuri terefoni uba ugize uruhare mu gukumira impanuka zari guhitana ubuzima bw’abantu zikanangiza ibikorwaremezo

Jean Marie Vianney Gatabazi umuyobozi w’intara y’Amajyaruguru yasabye abashoferi kugira indangagaciro nyazo, bakumva ko impanuka zikwiye kwirindwa hubahirizwa amategeko agenga imikoreshereze y’umuhanda.

Mu Ntara y’Iburengerazuba umuyobozi wa Polisi muri iyi Ntara CP Rogers Rutikanga ari kumwe na CP Robert Niyonshuti Ndetse n’Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Girbert Habyarimana bibukije abakoresha umuhanda ko kubungabunga umutekano wo mu muhanda ari ibya buri wese kuko impanuka zihombya umuryango ndetse n’igihugu muri Rusange.

Imibare igaragaza ko mu gihe cy’amezi icyenda y’uyu mwaka abagera kuri 437 bahitanywe n’impanuka mu gihe 662 bakomeretse, muri rusange impanuka zikaba zaragabanutseho 20% ugereranyije n’umwaka ushize wa 2017.

Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *