Uyu mukinnyi nyuma yo kujya kwitoreza muri Kenya kuri Bourse Olympic ntibigende neza kubera imicungire y’ikigo bitorezagamo yaje kugira amahirwe yo kujya muri Ndejje Universty aho yakomereje imyitozo ye ndetse anakinira iyi kaminuza.

Ubu Sugira James akaba asigaye yiga muri Amerika muri Eastern Kentucky Universty aho akomeje no gukorera imyitozo ye, nkubu tariki ya 9 Ugushyingo yakinnye irushanwa ryiswe NCAA Division I Southeast Region Championship 10 KM aho yaje kubona umwanya wa mbere akoresheje 29:26.9 abasha guhesha Kaminuza ye umwanya wa mbere
Iyi NCAA (National Collegiate Athletic Association) aho bafite abakinnyi bagera kuri 1,281 rikaba ryaravutse muri 1934 rifite amakipe agera kuri 6 ariko kugeza kuri uyu munsi bakaba bamaze kugira amakipe 31 aturuka muri za Kamiza zitanduka zo muri Amerika.

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 17 Ugushyingo uyu musore akaba yongeye gukina iryo bise NCAA DI National Cross Country Championships 10 KM aha hakaba hari hahuriye y’amakipe agera kuri 31 afite abakinnyi batandukanye bityo uyu musore yegukana umwanya wa 14 akoresheje ibihe bingana na 29:35.6 bakaba bari abakinnyi 255 ariko abarangije akaba ari abakinnyi 252.

Imyiteguro ya James Sugira ikaba ikomeje kugira ngo azitabire imikino mpuza mahanga ahagaze neza kuko aracyari muto ku myaka 21 arabona ko ashobora kuzazanira igihugu umudali mu mikino mpuza mahanga iteganijwe mu mwaka utaha.
Ntitwabura kubamenyesha ko undi mukinnyi wa Mountain Classic Athletics Club ariwe Muhitira Felicien bakunze kwita Magare ubu dutegura iyi nkuru nawe agiye gukina 10 KM mu butariyani kandi akaba ateganya kwitabira Marathon izaba aho mu butariyani kuri iki cyumweru tugiye gutangira nawe tukaba tuzabagezaho uko bazaba bitwaye.
Rebero.co.rw