Dore bumwe mu bwoko bw’imbuto n’imboga wagakwiye kwibandaho kugira ngo ugire ubuzima bwiza (Igice 3)

Abantu benshi bakomeje guhura n’indwara zitandukanye bamwe zigenda zihitana ubuzima bwabo, nyamara hari bimwe mu bimera harimo imbuto n’imboga ikiremwa muntu cyagakwiye kwibandandaho bityo umubiri ukagira ubwirinzi buri ku rwego rwo hejuru.

Ubuzima bwa muntu bukeneye bimwe mu byatuma umubiri ukora neza, bityo rero Rebero.co.rw yabakukusanyirije bumwe mu bwoko bw’imbuto n’imboga umuntu yagakwiye kwibandaho (igice cya 3) kugira ngo agire ubuzima buzira umuze.

  1. Avoka

Avoka ifite umumaro ukomeye mu mubiri w’umuntu

Ubu  ni ubwoko  bw’imbuto bukunze kuboneka ahantu henshi mu gihugu, uru rubuto abakunze kurukoresha bavuga ko rukungahaye ku ntungamubiri zifasha umubiri gukora neza. Imwe mu mimaro ya avoka harimo nko kurinda umuduko w’amaraso kubera ko avoka ifasha umubiri kugena igipimo nyacyo cy’umuvuduko w’amaraso. Avoka ifasha guhangana na Diyabete, umuntu ukunze gukoresha uru rubuto aba yikingira zimwe mu ndwara zimaze kuzahaza benshi harimo na Diabete, kubera intungamubiri ziboneka muri uru rubuto.

Avoka ishobora kugabanya bifatika amavuta mabi yitwa cholesterol atera kwirundanya kw’ibinure mu mitsi no ku mutima, bimwe mu bintu by’ibanze bishobora gutera indwara y’umutima. Ikindi kandi ni uko igira uruhare mu koroshya uruhu.

Avoka kandi uretse gufasha mu kurinda indwara n’izindi nyungu zitandukanye, iri no mu biribwa bigira uburyohe bunogera benshi iyo iherekeje amafunguro mu buryo butandukanye ishobora gutegurwamo, cyangwa ikarishwa umugati.

Gusa avoka si byiza kuyigaburira abana bari munsi y’imyaka umunani kuko umubiri wabo ntabwo uba uragira ubushobozi bwo kugogora amavuta karemano aba muri yo.

Abandi batagubwa neza no gufungura ikiribwa cya avoka ni abantu bafite uburwayi bw’inyama y’umwijima kuko umwijima ariwo ufasha cyane mu igogorwa ry’ibinyamavuta; iyo urwaye si byiza na gato gufungura avoka kuko biwunaniza cyane.

  1. Pome

Uru rubuto ni bumwe mu bwoko bw’imbuto ruba runogeye ijisho kurureba bitewe n’uko ruteye, ubushakashatsi bwagaragaje ko umuntu ukunze gukoresha uru rubuto aba yikingira indwara zitandukanye.

Pome ifasha umubiri kongera ubwirinzi bw’umutima, ikindi ni uko ifasha umuntu warwaye impatwe kumererwa neza kubera zimwe mu ntungamubiri uru rubuto rwifitiye.

Pome ifasha umuntu ufite ikibazo cyo gucibwamo, umuntu uri gucibwamo iyo ariye pome bimufasha kumererwa neza. Uru rubuto rufite umumaro uhambaye ku bihaha, kubera ko intungamubiri ziboneka muri uru rubuto zongerera ibihaha gukora neza kandi cyane.

  1. Watermelon

Watermelon n’urubuto runini rwo mu bwoko bw’igihaza,92 kwijana rugizwe na mazi sibyo gusa  rukize cyane kuri vitamin C na vitamin A ni zindi nyinshi n’igihingwa gifite akamaro kenshi nkuko tubikesha inzobere  zo mubijyanye  n’ubuzima zo muri amerika ( American Journal of Hypertension )

  • Irinda gufatwa n’indwara y’umutima

Indwara y’umutima n’imwe muziyogoje abantu ku isi yose. Iyo umuntu agize akamenyero ko kuyikoresha mubyo afata buri munsi ninako aba agabanya kuba yafatwa n’umutima kuko igabanya umuvuduko wamaraso.

Ikungahaye kuri lycopene (rikopene) ifasha kugabanya cholesterol n’umuvuduko w ‘amaraso bityo ikagabanya ibibazo biterwa nayo.

Watermelon ifite citruline ifasha kuzibura imitsi icamo amaraso bikagabanya umuduko w amaraso.

  • irinda cancer yo mu mara n’igifu

Ubushakashatsi bw’ American Journal of Hypertension  bwagaraje ko lycopene n’izindi ntungamubiri ziyigize byose birinda kanseri. Kugeza ubungubu bigaragara ko ifasha mu kurinda kanseri yo mugifu.

Ifasha mu kwigabanya ku turemangingo tw’umubiri kugirango dukomeze gukurikiza amabwiriza ava kubwonko.

Cucubitan E yagaragaye ko irinda ibibyimba byo mu mubiri imbere.

  • Ifasha mu gukora neza mu gifu.

Watermelon igizwe n’amazi menshi ndetse nibikatsi bigenda bigafasha igifu kwirinda umwuma bityo nticyangirike.

Ituma amara akora neza  ndetse ikarinda impatwe.

  • Irinda uruhu kumagara

Watermelon kuko yifitemo vitamin A bifasha mu gutuma uruhu rushobora gukoresha amazi neza kuko iba yongereye amazi mu mubiri bigatuma uruhu ruhehera.

  • Irinda Asthma

Watermelon kimwe n’izindi mbuto zikungahaye kuri vitamin c ifasha mu gusukura ibihaha  bityo bigatuma bigabanya amahirwe yo kurwara indwara z’ubuhumekero

Watermelon ifite byinshi yafasha umubiri wawe nibyiza kubigira umuco wenda ugafata agace kuzuye igikombe buri munsi ndetse nibaguhenda ushake intoya yayo ariko uyitahane bityo ugire ubuzima bwiza.

  1. Amazi

Amazi ni ingenzi ku mubiri wa muntu, Nubwo mu biribwa umuntu afata birimo n’imbuto ashobora kuboneramo intungamubiri zirimo n’amazi , abahanga mu by’ubuzima bagaragaza ko kunywa amazi ari ingenzi cyane mu buzima.

Gusa aho kunywa amazi mu buzima bwa burimunsi , usanga abantu benshi bakunze kwinywera  ibinyobwa bitandukanye birimo ikawa , fanta , imitobe , icyayi, amata n’ibindi. Ibi ni nabyo bituma abantu benshi bahura n’ibibazo bitandukanye birimo no kubura amazi mu mubiri.

Amazi ni kimwe mu bintu byagufasha kugabanya ibiro kubera ko agabanya za calorie ziva mu bindi binyobwa umuntu aba yanyweye birimo Soda ( fanta ) , imitobe n’ibisembuye.

Kunywa amazi birinda ingaruka zo kwandura indwara z’umutima. Ubushakashati bwagaragaje ko umuntu unywa ibirahuri birenze bitanu by’amazi ku munsi aba afite ubwirinzi bungana 59%  bwo kwandura indwara z’umutima.

Kubura amazi mu mubiri bituma ugira umunaniro ukabije ndetse no gucika intege kw’imikaya. Ikindi kigaragaza ko nta mazi ufite mu mubiri ni ukurwara umutwe nk’ikimenyetso kigaragaza ko utanywa amazi menshi nubwo hari ibindi bishobora kuwugutera, ariko impamvu izwi cyane ni ukubura amazi mu mubiri.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko Amazi agira umumaro mu nini muri gahunda y’igogora kuko atuma igifu gisya neza ibyo umuntu aba yariye. Ibi binagabanya ingaruka zo kwandura kanseri z’uruti rw’umugongo ku gipimo cya 45% na bladder  cancer ku gipimo cya 50% hamwe na kanseri y’ibere.

Ni byiza  kunywa amazi nibura mbere y’ iminota 30 ngo  ufate amafunguro, ukore siporo cyangwa mu gihe cyo kuryama kugirango umubiri ubashe kuyabona mu gihe uyakeneye.

  1. Ubunyobwa

Abahanga mu by’ubuzima bavuga ko mu bushakashatsi bakoze basanze nibura kurya impeke eshatu z’ubunyobwa nyuma y’ifunguro birinda umuntu kurwara indwara z’umutima, ukudakora neza k’ubwonko n’umubyibuho ukabije.

Ubunyobwa kandi bufasha imitsi ivana amaraso ku mutima guhora ifunguye bikagabanya icyorezo cy’umutima kiri gutwara ubuzima bw’abantu benshi ku Isi. Ubushakashatsi bwakozwe na The Peanut Institute, bwagaragaje ko kuryana ubunyobwa n’igishishwa cyabwo bishobora kugira ingaruka ku buzima bw’umuntu.

Izi ngaruka kandi ngo zishobora no kubaho nyuma yo gufata ifunguro ryifitemo ibinure ku muntu no ku nyamaswa cyangwa mu mboga rwatsi (Triglycerides) nkuko bigaragazwa n’abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Pennsylvania.

Prof. Penny Kris-Etherton avuga ko ifunguro umuntu ariye ritera imitsi ivana amaraso ku mutima gukomera ariko iyo urengejeho bifasha mu guhangana n’iki kibazo. Abahanga mu by’ubuzima bavuga ko kurya ubunyobwa nyuma y’ifunguro bigabanya ibyago byo kwandura indwara

  1. Igisura

 Mu bucukumbuzi bwakozwe bugaragaza ko umuntu ashobora kwivura akoresheje ibimera aho wabyifashisha nko mu gihe urwaye zimwe muri mu ndwara zitandukanye nk’ impyiko, Rubagimpande, umutima, umwijima, umutwe, kuva imyuna n’izindi.

Igisura  kiri mu miti y’indwara nk’iyo, Kukivuguta cyangwa kugisekura ukavanga n’amazi make ukanywa ikirahuri kimwe mu gitondo n’icyindi ku manywa bigira akamaro cyane. Ushobora no gufata litiro imwe y’amazi ugashyiramo ifu y’igisura yuzuye ibiyiko 3 ukabibiza iminota 15,Ukanywa udukombe 3 duto cyangwa igice cy’ikirahuri mu munsi ukabikora igihe kirekire. Igisura gihanagura ibisigazwa by’indurwe byagiye bitakara aho bitagenewe. Igisura kivura indwara nyinshi iyo gisekuwe kikavangwa n’amazi meza bibize, ukanywa ikirahuri 1 mu gitondo, n’ikindi ku manywa.

Igisura gifite ubuhanga bwo koza amaraso kandi kirakenewe cyane ku bafite amaraso akennye.Gifite ingufu mu kuvura urwagashya, diyabete, igifu n’agasabo k’indurwe. Cyongera amashereka kandi kivura indwara z’uruhu nyinshi .

Ni byiza kwita ku bihingwa bitandukanye kuko bidufitiye akamaro gakomeye kandi Imana yabiremye kugira ngo bifashe umuntu mu buzima bwe bwa buri munsi. Imbuto n’imboga ni bimwe mu bintu twagakwiye kwibandaho cyane cyane mu bwirinzi dore ko roho nziza itura mu mubiri muzima.

Kanda hano usome igice cyabanjirije iki:  Dore-bumwe-mu-bwoko-bwimbuto-nimboga-wagakwiye-kwibandaho-kugira-ngo-ugire-ubuzima-bwizaigice-2/

Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *