Dufatanije hamwe hazaboneka impano nyinshi mu mikino ngororamubiri

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 10 Ugushyingo nibwo imikino yateguwe n’ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri bafatanije n’itorero rya Pantekote mu Rwanda ADEPR yabaye kuri iyi mikino hakaba hari habonetse imbangukiragutabara ndetse n’abaganga bafashaga aban bagize ikibazo muri iyo mikino.

Abana bahawe umwanya wo kwidagadura mu mikino itandukanye

Kubera ubwo bufatanye bateguye imikino yo gushaka impano mu bana b’abakobwa muri metero 400,800 ni 1500 hakaba hitabiriye ibigo bigera ku icumi bitandukanye mu mashuli abanza hamwe n’ayisumbuye abahungu n’abakobwa ndetse n’imikino y’abana ariko bakina imikino itandukanye.

Bakaba bafatanije no kwizihiza imyaka 25 ya Field of life ikigo gikora ibikorwa bitandukanye hano mu Rwanda cyane cyane bijyanye no kubaka amashuli ndetse no kurihira abana badafite ubushobozi kugira ngo nabo babashe kugira icyo bamenya mu myigire yabo.

Me Mubiligi Fidele uyobora ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri akaba yavuze ko ari intangiriro y’ubufatanye na ADEPR kuko dufite byinshi tuzakorana harimo gushaka impano z’abana muri uyu mukino ndetse no guha umwanya abana bagakina imikino ishobora kwerekana impano zabo.

Yakomeje agira ati “Twiteguye kubona abakinnyi benshi kuko dukurikije ibigo bafite mu Rwanda, mpamya ntashidikanya ko impano zabakinnyi ba Athletisme zirahari iyo ukurikije uko twabibonye hano, gusa umukoro dufite ni ukumenya aho ziri kugira ngo tuzizamure ikindi kandi nkuko dushaka amakipe mashya ndetse n’abakinnyi benshi ADPR ikaba izadufasha kubigeraho”.

Umuvugizi w’Itorero rya ADEPR mu Rwanda yagize icyo atangaza

Rev. Karuranga Ephrem nawe wakurikiranye iyi mikino akaba yashimishijwe nuko abana bayitabiriye ndetse anavuga ko bizakomeza kuko mu Rwanda hashobora kugaragara impano nyinshi kandi twabigizemo uruhare.

Rev. Karuranga yakomeje agira ati “Siporo mu myizerere yacu ntacyo itwaye kuko iyo umuntu akora Siporo agira ubuzima bwiza ndetse usanga n’abaganga babidushishikariza, kuko iyo ufite ubuzima bwiza ubasha kumva ubutumwa neza”.

Ikigo cy’amashuli abanza cya Kimihurura cyabaye icya mbere nacyo cyahembwe

Mu bigo byabashije kwitabira iyi mikino ngororamubiri ikigo cyaje ku mwanya wa mbere akaba ari ikigo cy’amashuli abanza cya Kimihurura bityo rero bakaba bahembwe amakaye bose azabafasha mu kwigiraho umwaka utaha.

Dore uko barushanijwe mu mikino bakinnywe

Muri Metero 400 Abakobwa uko barushanijwe

Abo ni abahembwe mu byiciro byose uko mu bibona aho hejuru

Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *