
Iposita mu bucuruzi bushingiye kw’ikoranabuhanga ( E-Commerce logistics)
Iposita y’u Rwanda ni kimwe mu bigo bigengwa na Leta ariko gikora neza kuko aho kugira ngo gifashwe na Leta ahubwo gitanga umusanzu wacyo ku gihugu, iposita ikaba yari ifite amashami mu Rwanda agera kuri 30 ariko ubu bakaba basigaranye amashami 17 afite abakozi bagera kuri 145 mu Rwanda hose.
Zimwe muri serivice yatangiranye harimo iyo gutanga amafaranga kuko ababyeyi benshi banyuzaga amafaranga yabo mu iposita bishyurira abana ku mashuli, hakaba iyitumanaho cyane cyane bakoresha udusanduku bohererezanya inzandiko, iyi tumanaho hashingiye kuri za Telex, nyuma haza Telegrame kandi yari ifite inshingano zo kugera kure ijyanye ubwo butumwa cyangwa se ibintu ariko bitarengeje ibiro 30.
Uyu munsi wa taliki ya 9 Ukwakira ukaba ari umunsi mpuzamahanga w’amaposiya ku isi, ukaba utwibutsa