Month: October 2018

Amwe mu mafunguro Atuma umuntu agira uruhu rwiza rutoshye mu gihe gito

Amwe mu mafunguro Atuma umuntu agira uruhu rwiza rutoshye mu gihe gito

Amakuru, IMYIDAGADURO
Ubusanzwe umuntu wese aribizi ko gufungura ari ingezi kugira ngo umuntu abashe kubaho, nyuma y’ibyo hakiyongeraho ko abantu batari bake cyane cyane igitsina gore baba bashaka kugaragara neza ku isura n’iyo mpamvu ukunze gusanga batakaza igihe kitari gito mu nzu zitanga ubwiza rimwe na rimwe nyamara batazi ko hari imbuto n’imboga byatuma bagira uruhu rwiza karemano kandi rutoshye. Amafunguro atandukanye yiganjemo imbuto n’imboga afite umumaro w’uko afasha uruhu rw’umuntu. Igitsinagore ni abantu bakunze kwiyitaho ndetse bashobora kureka icyo kurya bakabwirirwa ariko inzara zabo zigacongwa, umusatsi ukaboneka, amaherena nuko, ndetse n’amavuta yo kwisiga. Nyamara ntabwo kujya muri bene izo nzu ari byo byonyine byatuma umuntu agira isura nziza y’uru yifuza kuko amafaranga akoresha as
Umubyeyi wa Kampany w’umukongomani yagizwe Meya mu Bubiligi ( Belgian Mayor)

Umubyeyi wa Kampany w’umukongomani yagizwe Meya mu Bubiligi ( Belgian Mayor)

Amakuru, MU MAHANGA
Bwa mbere mu Bubiligi batoye Meya w’umwirabura, umubyeyi w’umukinnyi mpuzamahanga w’umupira w’amaguru Vicent Kampany usanzwe akinira ikipe y’igihugu y’ububiligi hamwe n’ikipe ya Manchester City yo mu bwongereza. Pierre Kampany yatsinze muri Minicipali ya Ganshoren I Buruseli mu matora aherutse kuhabera ahita aba Meya waho Mr Kampany yageze mu Bubiligi muri 1975 ari impunzi ivuye mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo. Uyu Mugabo w’impunzi yaje kwinjira muri Politike muri 2006 nk’umujyanama , nyuma yaje kubona intebe mu nteko ishingamategeko ahagararira umujyi wa Buruseli muri 2014 none birangiye agiye no kuhayobora. Abandi bakandida ba Meya badakomoka mu Bubiligi batangiye kwinjira muri Politike y’Ububiligi mu myaka yavuba hari Emir Kir umwana w’umwimukira wo
Kanye West na Kim Kardashian bahawe amazina y’Amagande

Kanye West na Kim Kardashian bahawe amazina y’Amagande

Amakuru, IMYIDAGADURO
Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni ari mu biro bye yakiriye umuraperi w’umunyamerika Kanye West maze amuhindurira izina mu kwezi gushize maze amuha izina ry’ikigande amwita Kanyesigye bisobanuye “ Umunyakuri”. Museveni kandi ninako yakiriye umugore w’umuraperi, Kim Kardashian nawe ahita amwita Kemigisha bisobanura “ Uwahawe umugisha n’Imana” Uwo muryango ukaba “ Washimishijwe “ nayo mazina bahawe na Perezida ubwo bahuraga nawe muri state House nkuko bitangazwa nawe, Museveni akaba yabwiye uwo muryango ko bashyigikiwe n’abagande bose. “ Iyi niyo ntangiriro y’ubuzima bw’umuntu, kabone n’abera ni aho bakomoka” nkuko bitangazwa na Perezida kubyavuzwe n’abakora mu biro bye, Umunyamerika w’umuraperi nawe akaba yavuze ashimishijwe no kwitwa Umugande, bivuze ko ari igihugu cye
Duharanire ubuzima bwiza bw’amaso, twivuza hakiri kare

Duharanire ubuzima bwiza bw’amaso, twivuza hakiri kare

Amakuru, UBUZIMA
Uyu munsi, u Rwanda rwifatanyije n’isi yose mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kwita ku buzima bw’amaso.  Mu rwego rwo kuwizihiza neza, mu ntangiriro z’ uku kwezi k’Ukwakira 2018 Twahuje gahunda n’abafatanyabikorwa ba Minisiteri y’ubuzima dusuzuma amaso ndetse abantu bafite uburwayi bw’ishaza bogerezwa amaso mu bitaro bya CHUK, Kirinda, Gakoma na Byumba.  Akaba ari gahunda dusoza uyu munsi ku itariki 14 Ukwakira 2018 twizihiza uyu munsi ngarukamwaka nyirizina. Nkuko byatangajwe n’umuyobozi mukuru wa RBC Prof Condo Jeanne ko hapimwe abantu bagera ku 1000 ariko basanze abantu ikibazo kigeze kuri 0,28% abasanzwe barwaye bakaba barimo kubavura. Yakomeje agira ati “ Nkuko twatangiye gupima hirya no hino turi mu bigo by’amashuli turabivuga mu bitangazamakuru bitandukanya haba ibyan
Mu Karere ka Gasabo umurenge wa Jali hagiye gukorerwa Ubukerarugendo bushingiye ku muco.

Mu Karere ka Gasabo umurenge wa Jali hagiye gukorerwa Ubukerarugendo bushingiye ku muco.

Amakuru, RWANDA
Kuri uyu munsi taliki ya 14 Ukwakira hatangijwe siporo ikorerwa mu misozi ariko ikaba ijyanye no gusura amateka agize u Rwanda kuko muri uwo murenge wa Jali hari inzoga za Rubingo zari ku Rutare ruhari, umuhinza Rubingo  wari warigaruriye Buriza.     Ariko akaza guterwa na Cyambarantama Ruganzu Ndoli muri bwabuhanga bwe bwo gutsinda abahinza ngo yongere abundure u Rwanda ngo rube rumwe yigize umuhinzi n'ingabo ze z’ibisumizi kugira ngo  berekane ko bayobotse aho basanze ahingisha nabo bakajya mu bahinzi be bityo yototera Rubingo amukubita ifuni nkuko yabikoreye Ruzi rwaharamanga, ndetse no mu mukindo wa Makwaza. Nkuko yoroje ihene Nyagakecuru mubisi bya Huye hanyuma amukubita isuka apfa atyo inzoga za Rubingo zinyobwa na Ruganzu n’ibisumizi ibi akaba yarabikoz
Amavubi yageze mu Rwanda ivuye muri Guinée-Conakry aho yatsindiwe umukino wa gatatu mw’itsinda ruherereyemo mu mikino yogushakisha itike y’igikombe cy’afurika.

Amavubi yageze mu Rwanda ivuye muri Guinée-Conakry aho yatsindiwe umukino wa gatatu mw’itsinda ruherereyemo mu mikino yogushakisha itike y’igikombe cy’afurika.

IMIKINO
Mu rukerera rwo kuri iki cyumweru tariki 14 Ukwakira 2018 saa 00:15 nibwo indege ya Ethiopian Airlines yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe ivuye i Addis Ababa kuri Bole International Airport, aho ikipe y’u Rwanda yabanje kunyura. Iyi ndege niyo yazanye abakinnyi 23 b’Amavubi n’abatoza babo bavuye muri Guinée-Conakry aho batsindiwe 2-0 na Syli National ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu. Umutoza Mashami Vincent wahawe igihe kigera ku mwaka umwe atazo ikipe y’igihugu Amavubi yari imaze igihe kigera kumwaka urenga itabaho yavuze ko nubwo amaze gutsinda ubugira kabiri yikurikiranya haribyishyi yishimira amaze kugeraho na basore ayoboye. Nyuma yo kongera gutsindwa bamwe mubakinnyi bakuru barimo Mugiraneza Jean Baptiste,Iranzi Jean Claude ndetse na capitain
Dore akamaro ka Tungurusumu, uko ikwiye gukoreshwa n’abatayemerewe

Dore akamaro ka Tungurusumu, uko ikwiye gukoreshwa n’abatayemerewe

Amakuru, UBUZIMA
Abantu bakomeje kwibasirwa na zimwe mu ndwara zitandukanye zigenda zihitana ubuzima bwabo nyamara hari bimwe mu byo bakwifashisha bityo bakongera ubwirinzi mu mubiri bakoresheje bimwe mu bimera n’ibihingwa byafasha umubiri kumererwa  neza. Tungurumu ifitiye akamaro umubiri ku muntu ukunze kuyikoresha Ubuzima bwa muntu bukeneye bimwe mu byatuma umubiri ukora neza, bityo rero Rebero.co.rw yabakukusanyirije byinshi ku bijyanye na tungurusumu uko ikwiye gukoreshwa ndetse n’abantu batayemerewe. Tungurusumu ni igihingwa cyo mu bwoko bw’ibitunguru, ikunze kurangwa n’impumuro ikomeye kandi imara igihe ku wayirihe. Igira intungamubiri nyinshi kandi benshi bayikoresha mu rwego rwo kwivura no kwirinda indwara. Nubwo ari ingirakamaro bwose ariko hari abantu batemerewe kuyikoresha bitewe n
Mashami Vincet ati ntabwoba dufitiye  Syli National tugomba gukina nayo.

Mashami Vincet ati ntabwoba dufitiye Syli National tugomba gukina nayo.

IMIKINO
Imyitozo ya nyuma y’ikipe y’igihugu Amavubi yibanze ku kwitoza gutera imipira y’imiterekano nka ‘coup franc’ na ‘koroneli, umutoza wayo Mashami Vincent yemeza ko yiteguye gutungurana. Kuri uyu wa Gatanu saa 18:30 kuri Stade du 28-Septembre mu Mujyi wa Conakry, hazabera umukino uhuza Amavubi y’u Rwanda n’ikipe y’igihugu ya Guinée-Conakry bita Syli National. Amavubi yakoze imyitozo ya nyuma ku kibuga azakiniraho, Umutoza Mashami Vincent nkumutoza mukuru ariwe uyoboye ikipe y’igihugu Amavubi akaba yibanze cyane ku kwigisha abakinnyi uko bahagarara igihe batera cyangwa baterwa imipira y’imiterekano. Abakinnyi nka Rutanga Eric, Muhadjiri Hakizimana na Haruna Niyonzima bazwiho ubuhanga mu gutera imipira iteretse bari mu bitezweho umusaruro mu mukino kuko arikimwe mubizabafas
Gutangiza ku mugaragaro ubushakashatsi bwo kurwanya Virusi itera Sida bikorewe mu ngo

Gutangiza ku mugaragaro ubushakashatsi bwo kurwanya Virusi itera Sida bikorewe mu ngo

Amakuru, RWANDA, UBUZIMA
Uyu munsi tariki ya 10 Ukwakira Umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ubuzima Dr Patrick Ndimubanzi yatangije gahunda ya RPHIA iyi akaba ari ubushakashatsi ku baturage buzakorerwa mungo buganije kureba ibyagezweho na gahunda zo kurwanya Virusi itera Sida mu Rwanda. Ubu bushakashatsi buzakorwa n’abanyarwanda kandi bukorerwe abanyarwanda ku nyungu z’igihugu, kuko bizatuma hamenyekana umubare w’abantu babana na Virusi itera Sida mu Rwanda na serivise z’ubuzima zikenewe, ubu bushakashatsi kandi buzaha amahirwe abazayitabira yo guhabwa ubujyanama no gupimwa Virusi itera Sida ku buntu. Ubu bushakashatsi bukaba bugomba gutangira taliki ya 12 Ukwakira bugahera mu ntara y’amajyaruguru, bikaba biteganijwe ko buzakorerwa mungo 10,800 ariko izo ngo zikazaboneka hakoreshejwe tombola.
Kayonza: Ubusinzi n’ubusambanyi intandaro y’ubwicanyi bwa hato na hato

Kayonza: Ubusinzi n’ubusambanyi intandaro y’ubwicanyi bwa hato na hato

Amakuru, UMUTEKANO
Mu karere ka Kayonza hakomeje kugaragara ikibazo cy’ubusambanyi n’ibiyobyabwenge akaba ariyo ntandaro y’imfu za hato naho zimaze iminsi zihagaragara.Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Mwiri bahamya ko izo mfu zimaze iminsi zihumvikana  ahanini zishingiye k’ubusambanyi n’ubusinzi. Umukecuru waganiriye n’itangazamakuru utarifuje ko amazina ye atangazwa avuga ko ku itariki ya 29.9.2018 habaye ubwicanyi aho umugabo acyekwaho kwica abana be babiri bivugwako umugore we wa kabiri yari yamubwiye ko bazabana aruko abo bana batagihari. Agira ati “Yishe abana babiri turabizi, amakuru numvise, ko umugore we yari yarahukanye amaze kwahukana ashaka undi mugore maze umugore aramubwira ati ese ko abana bawe bambangamiye? Uwo mugabo yari yarabyaranye n’umugore we wa mbere abana bane maze mu gutan