Ibitaro bya Ruhengeri byikorera umwuka wa Oxygene bigemurira mu bindi bitaro.

Uyu mwuka duhumeka duhabwa n’Uwiteka binyuze mu byaremye kuko iyo indabyo ibiti biwutugezaho tugomba gushimira Imana, ariko nanone rimwe na rimwe hari igihe iyo tumaze kwugarura twumva ko ibyawo biba birangiye.

Inzu ikorerwamo umwuka wa Oxygene mu bitaro bya Ruhemgri

Ibitaro bya Ruhengeri bifashijwe na Healthy Builders na Minisante ku bufatanye na American NGO ( Access ) bubakiye ibitaro bya ruhengeri ahongera gutunganyirizwa uyu mwuka ( Oxygene ) ukagaruka ufasha abawukeneye bari mu bitaro bitandukanye hano mu gihugu cyacu.

Iyi Oxygene ikaba igemurwa mu bitaro bigera kuri icyenda hamwe n’ibitaro bya Ruhengeri ari naho ukorerwa, ariko ku munsi hakaba hakorwa ibiro 1000-2500, kuri ibyo bitaro bagenurira babigiriwemo inama na minisante ikilo kimwe bagitangira ku mafaranga 250, ubwo ibyo bitaro bigafata ibiro bikeneye.

Muri ibyo bitaro twavuze haruguru harimo ibitaro bya Nemba, ibya Butaro,Byumba,Kibagabaga,Gisenyi,Kabaya, ibitaro bya Shyira,Kibuye , Mugonero hamwe n’ibitaro bya Ruhengeri nkuko nari nabivuze ariho ikorerwa iyi Oxygene.

Dr Aimee asobanura uko umwuka wa Oxygene ubasha kuboneka nuwo bakora ku munsi

Dr Aimee akaba agira ati “Healthy bulders bamaze ku byubaka no gushyiramo ibikoresho bafashe amezi agera kuri atandatu aribo babikoresha ariko banigisha abakozi bacu uko bagomba kuzajya bakoresha ibi bikoresho ndetse tunabirinda kugira ngo bitazangirika”.

Yakomeje agira ati “ Kugeza ubu abakora iyi Oxygene ni abakozi bacu babyigishijwe kandi kugeza ubu tubona nta ngorane zirimo kuko niba tubasha kugemurira biriya bitaro bigera ku icyenda natwe tukihaza nuko imikorere imeze neza cyane”.

Ibi bikaba ari igikorwa cy’indashyikirwa igisigaye akaba ari ukureba uko amazi akoreshwa nayo atakwangirika ahubwo yajya agaruka agakoreshwa mu bitaro kuko kugeza ubu ikibazo cy’amazi nacyo cyakagombye kwigwaho nkuko umwuka uhumekerwa hano mu Karere ka Musanze wogera ugakoreshwa.

Rebero.co.rw

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *