Dore bimwe mu biribwa bifitiye igitsinagore akamaro kubera byinshi bihindura ku buzima bwabo

Akenshi ibyago abantu bahura na byo biba bifite aho byahereye kandi rimwe na rimwe ni bo babigiramo uruhare. Muri ibyo byago hari n’ibyo bikururira bitewe n’ibyo barya bashaka kwimara inzara ndetse no kuryoherwa, Cyakora kwirinda bishingiye ku mafunguro abantu barya ni byo by’ingezi kuko muri yo haba higanjemo intungamubiri zirinda umubiri, zikawutera imbaraga ndetse zikanawubaka.

Ibiribwa umugore wese akwiye kurya kubera umumaro bigira ku buzima bwe

Uyu munsi Rebero.co.rw yabakusanyirije amafunguro arinda abari n’abategarugori ibyago byinshi bahura na byo mu buzima:

  1. Ifi

Ifi ni isoko y’intungamubiri zihambaye ku buzima bw’abagore n’inkumi cyane cyane ku musatsi wabo, inzara amagufa ndetse n’uruhu.

Ibi bishimangirwa n’imyunyungugu iba mu ifi irimo zinc (soma Zenke), potassium, selenium, iodine na vitamini C

Mu ifi kandi habamo aside yitwa omega-3s igira uruhare mu isama bityo umukobwa uyikoresha cyangwa umugore agaca ukubiri n’ibibazo byo kutabyara, gucura imburagihe, umunabi, kurwara amaso, Alzheimer itera abantu kwibagirwa ndetse na Kanseri.

  1. Choux-fleur

Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko imbogarwatsi zirinda indwara nyinshi ariko ku ikubitiro uruboga rwitwa Choux-fleur ruri mu mboga zirwanya kanseri y’ibere.

Choux-fleur ikungahaye kuri fiber, calicium, iron, potassium, magnesium, Vitamini A na C zose zitafatanyiriza hamwe mu kurwanya ubwandu ubwo ari bwo bwose kandi zikongerera ingufu ubudahangarwa bw’umubiri.

  1. Ubunyobwa

Benshi bagura utu tunyampeke bagamije kumva uburyohe nyamara tunafitiye akamaro umutima w’umuntu muri rusange kuko bivugwa ko iyo uriye ubunyobwa inshuro 5 mu cyumeru bigabanya ibyaago byo kurwara umutima udakira.

Iyo abakobwa bayobotse ubu bunyobwa rero basinzira neza, bikabarinda indwara ya kanseri y’ibere, bagaca ukubiri n’umunaniro, umutima kandi bakanatekereza neza.

Ibi biterwa n’uko ubunyobwa bukungahaye ku mavuta agirira umubiri akamaro, fiber, imyunyungugu, vitamini B na E n’ibindi byose bifatanyiriza hamwe mu kurinda ubuzima bwabo.

  1. Amagi

Amagi akungahaye ku ntungamubiri yitwa choline ituma ubwonko bwa muntu bukora uko bikwiriye kandi akagira na carotenoids ituma umuntu udahura n’uburwayi bw’amaso.

Uretse izi ntungamubiri, ngo amagi afite izindi ntungamubiri nyinshi cyane ukuyemo Vitamini C. Indi ntungamubiri ikenewe ku ruhande rw’abagore ikaboneka mu magi ni vitamin K.

  1. Avoka

Avuko yifitemo aside yitwa MUFAs (monounsaturated fatty acids) igabanya ibyago byo kurwara umutima ndetse ikarinda abakobwa guhura n’ibibazo bibangamira ubuzima bw’inyororokere.

Ikindi kandi avoka ikungahaye kuri potassium, magnesium, folate, protein, na vitamine B6, E, na K.

  1. Ibishyimbo bitukura

Ibishyimbo bigira intungamubiri zikenewe mu mubiri ariko ibifite ibara ritukura ngo ni byo bifitiye akamaro kanini abakobwa n’abagore babirya kubera ko bikungahaye kuri Folate (irwanya ibyago byo gukuramo inda) imyunyungugu, na Fiber.

 

  1. Inkeri

Inkeri zikungahaye kuri vitamini K yongerera amagufa umubyimba bikagabanya ibyago byo kuvunika, kanseri y’urura runini, guhura n’ibibazo byo mu rwungano-ngogozi ndetse n’indwara y’umutima.

Byaba byiza buri muntu yitaye kuri aya mafunguro ntabe ay’igitsinagore gusa ahubwo n’igitsinagabo kikajya gifata aya mafunguro kuko habonekamo intungamubiri nyinshi zafasha umubiri gukora neza.

Kanda hano usome indi nkuru yerekeye ubuzima Dore-bumwe-mu-bwoko-bwimbuto-nimboga-wagakwiye-kwibandaho-kugira-ngo-ugire-ubuzima-bwiza-igice-1/

Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *