Mu Rwanda hari abanyeshuli 29 biga mu kigo k’inkingo bo mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba na Malawi.

Kuri uyu wa gatanu muri Grand Legacy Hotel hateraniye inama y’abaminisitiri b’ubuzima bahuriye mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba wari uyoboye inama y’Abaminisitiri b’Ubuzima mu muryango w’Afurika y’Ibiurasirazuba.

Iyi nama ikaba yarabanjirijwe n’iy’Abatekinisiye nayo ikurikirwa niy’Abanyamabanga bakuru muri za Minisiteri, ubu ikaba isozwa n’iy’Abaminisitiri muri iyo nama ikaba yitabiriwe na minisitiri w’ubuzima muri  Uganda, Kenya na Zanzibar hamwe n’u Rwanda rwayakiriye.

Ibyo bagomba kuganiraho ni ibibazo byugarije Akarere ariko cyane cyane biganisha ku ntumbere abakuru b’ibihugu baganiriyeho mu nama zabo, bikaba bikubiyemo kugeza ubuvuzi ku baturage bibyo bihugu babona ubuvuzi bubegereye hakoreshejwe ikoranabuhanga hibandwa k’ubushakashatsi.

Ariko nanone harebwa uburyo hakumirwa ibyorezo muri gahunda bahuriraho ku mipaka uko abo ba Minisitiri baganira bahanahana amakuru, kugira ngo hirindwe ibyo byorezo bishobora kw’injira biva mu gihugu kimwe bijya mu kindi.

Minisitiri w’Ubuzima aganira n’itangazamakuru kubyo inama izigaho.

Minisitiri w’ubuzima Dr Diane Gashumba akaba yagize ati “ Tugomba kuganira ku bigo by’icyitegererezo biri muri buri gihugu byashyizweho ku nkunga yakusanyijwe n’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba mu gihugu cyacu hakaba hari ikigo k’icyitegererezo cy’inkingo, ibyo tukaba tugomba kubiganiraho kugira ngo turebe uko ibyo bigo bikora tukareba niba bigera ku nshingano byihaye”.

Yakomeje agira ati “ Ku bijyanye no kwirinda indwara z’ibyorezo kugeza ubu mu Rwanda turiteguye kuko ibihugu bitwegereye duhanahana amakuru neza yenda dusohotse mu muryango w’afurika y’Iburasirazuba  mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demukarisi ya Kongo ku cyorezo cya Ebola kihavugwa duhana amakuru ya buri munsi ndetse n’igihugu cya Uganda tugahana inama yuko icyorezo kitava mu gihugu kimwe kugira ngo gisakare mu bindi”.

Ikindi cyiza turahura kenshi ndetse n’ubu turateganya guhura na Minisitiri w’ubuzima wa Kongo na Minisitiri w’Ubuzima w’igihugu cya Uganda, kugira ngo dukomeze kugira ibiganiro bitaziguye ariko biganisha iteka kurinda ubusugire bwa buri gihugu.

Kugira ngo umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba utere imbere ubufatanye ni ngombwa kandi na buri gihugu kigomba gushyiramo imbaraga zacyo bityo umuryango ukarushaho gutera imbere.

Mu nama zabanjije u Rwanda rwashimiwe ko ikigo  k’icyitegererezo cyo kwigisha ibyerekeye inkingo nuko zitangwa uko zitumizwa ndetse n’ubucuruzi bwazo, iki kigo cyashyizweho  hanyuma hajyaho amabwirizwa agomba gukurikizwa.

Mu gihugu cya Uganda hagiyeho ikigo cyo kuvura Kanseri, hanyuma igihugu cya Kenya hajyaho ikigo cyo kuvura impyiko naho igihugu cya Tanzaniya babona ikigo cyo kuvura indwara z’umutima.

Icyo ibihugu byari byariyemeje  nuko  igihugu gifite ikigo runaka kigomba kwakira abandi bo mu bindi bihugu bakaza kwiga kandi bakworoherezwa, u Rwanda rero kugeza ubu nicyo gihugu cyashimwe  muri iyi minsi ishize kuba cyarubahirije ayo masezerano twagiranye n’ibindi bihugu.

Kuko iki kigo k’inkingo kirimo abanyeshuli 29 bava mu gihugu cya Tanzaniya, Kenya ,Uganda ndetse n’igihugu cya Malawi kuko yo yasabye hamwe n’igihugu cya Sudan y’Amajyepfo, abo twarabakiriye bariga turaborohereza kugeza ubu nicyo kintu ibindi bihugu bikwiriye gushyiramo imbaraga kugira ngo nabyo bigerweho.

Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *