Iyo wisuzumishije kanseri y’ibere hakiri kare iravurwa igakira

Kuri uyu munsi hatangiye ubukangurambaga kuri kanseri y’ibere kuko iyo wayipimishije kare ivurwa igakira, ni muri urwo rwego ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima ( RBC ) cyatangije ubwo bukangurambaga hatangwa ubuhamya ku bavuwe bagakira.

Bamwe mu bitabiriye gutangiza ubukangurambaga bwo kwipimisha no kwivuza Kanseri y’ibere.

Iyi Kanseri y’ibere ni imwe muri kanseri z’abagore kandi ikaba ari nayo kanseri yica abantu benshi, kuko iyo turebye mu baba bageze kwa muganga iyi ndwara yica abarenga 1300 kuko hari nabo yica bataragera kwa muganga kuko baba batazi ko bayirwaye.

Ikindi kijyanye niyi Kanseri ntabwo ari iy’abagore gusa kuko n’abagabo barayirwara usibye ko bo atari benshi nk’abagore, kuko muri babandi twabonye  bicwa nayo 40 usanga ari abagabo, ni indwara dushaka ko abantu bamenya hakiri kare ndetse no kuyisuzumisha ugira amahirwe yo kuvurwa ugakira aba menshi.

Dr Jules Francois Ndayisaba ushinzwe indwara zitandura mu kigo cy’igihugu gishinzwe Ubuzima ( RBC) atangira avuga ko kwipimisha bihera ku kigo Nderabuzima aho bareba mu gihe uje kwisuzumisha bakagusuzuma ibere bakareba ko haba hari uburwayi bwaryo ufite.

Dr Jules Francois Ndayisaba ushinzwe indwara zitandura mu kigo cy’igihugu gishinzwe Ubuzima ( RBC)

Yakomeje agira ati “ Mu bitaro bya Kaminuza dufite hari ibitaro bya CHUK, ibitaro bya Kaminuza I Butare, ibitaro bya Kanomben’ibitaro bya Butaro ibyo byose byagusuzuma Kanseri y’ibere kandi bikanayivura igakira iyo wipimishije hakiri kare bakagukurikirana”.

Imiti ivura Kanseri irahenda ariko k’ubufatanye bwa Leta hamwe n’abafatanya bikorwa bayo  ubuvuzi butangwa mu bitaro bya Butaro ku bantu barwaye kanseri babubahera ubuntu ntabwo bishyura, ku barwayi bagiyeyo barwaye kanseri baravurwa iyo miti bakayiherwa ubuntu.

Aba ni bamwe mu babyeyi bavuwe kannseri y’ibere bagakira bakaba bahawe inyunganirangingo na Access Banki.

Uyu munsi kandi hatanzwe inyunganira ngingo ku bagore barwaye kanseri bakabagwa ibere kugira ngo nabo badasigarana ubwo bumuga, ibyo bikaba byakozwe n’umutera nkunga wabafashije kugira ngo babashe kubihabwa ariwe Banki ya Access.

Bakaba bakangurira ababyeyi ko kuri iki cyumweru hazaba siporo yateganijwe n’umujyi wa Kigali ifatanije n’inama nkuru y’igihugu y’abagore, ni gahunda ngaruka mwaka bagira ariko iriya gahunda yo gukunda igihugu no kureba itera mbere ry’umugore.

Nyiraguhirwa Zerida watanze ubuhamya ashimira umukuru w’igihugu wabashyiriyeho ibitaro bya Butaro bikaba byarabasubije ubuzima

Bityo bikaba byahuye na gahunda y’ubukangurambaga yo kurwanya Kanseri y’ibere bituma babihuza kugira ngo abagore bazipimishe iyo kanseri babashe kumenya uko bahagaze.

Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *