Institut français mu Rwanda iratanga amahugurwa ku barimu 25 bigisha mu mashuli abanza n’ayisumbuye

 

Mu Rwanda k’ubufatanye na Institut français ( icyahoze ari Centre Culturel Franco- Rwandais )batangije amahugurwa y’abarimu bigisha mu mashuli abanza n’ayisumbuye muri Kristus Remera

Basobanurirwa uko bagomba gukosora abana ndetse no kurushaho kubakundisha ururimi rw’igifaransa.

Abo barimu bagera kuri 25 bigisha  isomo ry’ururimi rw’igifaransa cyane cyane gutegura uko umwana ashobora kwitwara mu gihe yitegura kwinjira muri za kaminuza zikoresha ururimi rw’igifaransa muri Afurika cyangwa se iburayi.

Ibi bikazafasha abana kwitegura neza ibyo bizamini kuko bizaba byateguwe na minisiteri y’uburezi y’ igihugu cy’ubufaransa, bimwe muri ibyo bizamini bizajya bibafasha kubona uburenganzira bwo kwiga muri za Kaminuza zikoresha ururimi rw’igifaransa hakaba harimi icyo bita B2, bityo abana bateguwe mbere ntabwo byazabagora akaba ariyo mpamvu aya mahugurwa ahabwa aba barezi babo.

Mohamed AHMED ABDI ushinzwe uburezi muri Ambasade y’Ubufaransa mu Rwanda akaba yagize ati “ Aba barimu duhuguye bo mu mashuli abanza n’ayisumbuye nibo duhereyeho bakaba baraturutse hirya no hino, ariko tukaba duteganya no guhugura abarimu bazahugura abandi barimu, ni gahunda ndende dufite yo guhugura abarezi bigisha ururimi rw’igifaransa hano mu Rwanda”.

Anne Bouclé urimo gutanga aya mahugurwa akaba aturuka mu kigo mpuzamahanga nteganyanyigisho i Paris

Yakomeje agira ati “ Guhugura abazahura abandi barezi mu cyumweru gitaha bizatuma abarezi bigisha urwo rurimi biyongera mu gihugu nkuko twabikoreye ikigali nabo bazahugura abo mutundi duce dutandukanye tw’igihugu, gahunda yacu ikaba ariyo kwongera abarimu bigisha ururimi rw’igifaransa”.

Umwe mu bahugurwaga w’Umwalimu wigisha ku kigo Ecole Chretien de Kigali Ikibagabaga witwa Yankurije Marie Claire akaba ari umwe mu bitabiriye amahugurwa yuko bafasha abana mu kwiga no gukora ibizamini, no kubikosora  mu rurimi rw’igifaransa nkuko asanzwe ari umwalimu wigisha urwo rurimi kuri icyo kigo.

Yankurije Marie Claire wigisha kuri Ecole Chretien de Kigali Ikibagabaga nawe wahuguwe

Mu byo barimo kwiga nuko bafasha umwana mu kumutegura mu rurimi rw’igifaransa ariko bakabanza kureba ubumenyi umwana afite, kugira ngo abe yabona impamyabumenye yakwifashisha ashaka gukomeza amasomo ye muri za kaminuza zitandukanye muri Afurka cyangwa se ku mugabane w’uburayi.

Bimwe mubyo twungukiyemo nuko twajyaga dukorera abana ibitandukanye nuko babitwigishije, tukaba tugiye guhindura imikosorere n’uburyo twajyaga dufasha abana mu rurimi rw’igifaransa, ikindi nabo bana bagomba kugira uruhare mubyo tubakorera kandi bikamworohereza atarambiwe mu mutwe.

Ntiyamira Jean Pierre Umwalimu muri College Immacule Conseption  Save akaba yigisha igifaransa muri O level yatangiye agira ati “ Aya mahugurwa twahawe  akaba ari ayo gukosora abana ndetse no ku bigisha bari mu myaka 12-18, kandi n’abana batoya duhabwa ubumenyi byuko twabazamura muri urwo rurimi”.

Ntiyamira Jean Pierre Umwalimu muri College Immacule Conseption  Save akaba yigisha igifaransa

Bimwe mubyo twungukiyemo ni ukubaha ikigero cy’imyaka umwana arimo tugaha agaciro ubumenyi afite kandi tukamuzamura kugira ngo agere ku rwego rwiza rushimishije, mu gukosora ibyo byiciro tugomba kureba uburyo bakunze urwo rurimi, ku buryo bashaka kuruha agaciro no kurwiyumvamo, bityo amanota tubaha akabaha uburyo bwo kurushaho gukunda urwo rurimi.

Bityo rero tukaba tuboneyeho gushima Ambasade y’igihugu cy’Ubufaransa bo bateguye aya mahugurwa kugira ngo uru rurimi twongere turukundishe abanyeshuli turerera mu bigo dukoramo.

Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *