Abanyamusanze ni abakozi kandi ibyo bakora bigomba kugaragara mu kunganira umujyi wa Kigali

Umujyi wa Musanze ni umwe mu mijyi yatoranijwe yo kunganira umurwa mukuru Kigali uyu mujyi ukaba urimo kuzamuka cyane ku buryo ushobora kuzanyura kuyindi mijyi byatoranijwe hamwe kuko ni imijyi igera kuri itandatu.

Imwe mu mihanda yo hanze ya Musanze yamaze gushyirwamo Kaburimbo
Ushinzwe ( One stop center ) imyubakire mu karere ka Musanze Joseph Muhotangabo

Ubwo Rebero.co.rw yasuraga umujyi wa Musanze wabonye ko hari ibikorwa byinshi bimaze gutera imbere yenda twahera aho bita Yaounde ni hanze y’umujyi gato werekeza Rubavu ariko ubona imihanda yahoo imyinshi yari igizwe n’ibitaka ubu bakaba bamaze kuyishyiramo Kaburimbo ariko n’abaturage bawegereye basabwa kuvugurura amazu yabo.

Mu mujyi wa Musanze usibye kuba harubatswe isoko rya Kijyambere ritandukanye niryahahoze ubu abacuruzi begereye imihanda muri uwo mujyi barasabwa nibura gushyiraho igorofa nibura y’amazu atatu kandi nabyo byatangiye gushyirwa mu bikorwa .

Amwe mu mahotel akomeza kugenda azamurwa mu mujyi wa Musaze iyi akaba ari FATIMA HOTEL

Twaganairiye n’ushinzwe imyubakire mu karere ka Musanze Joseph Muhotangabo  yatangiye agira ati “ Dufite ingamba zo kwongera ibikorwa remezo ikindi tugatanga serivise nziza kubatugana yihuse bityo bigatuma abashoramari bagira ubushake bwo gushora imali yabo muri aka karere”.

Yakomeje agira ati “ Ntabwo ibyo byose twabigeraho tutigishije abaturage bacu gukora ibisabwa kugira ngo turusheho kuba abunganira umujyi wa Kigali bityo bagakora amasaha 24 kugira ngo hatazagira ubura umwakira hano mu mujyi wacu wa Musanze”.

Imihanda yatunganijwe kandi inzira iracyakoje no gutunganya indi muri Musanze

Ibijyanye n’ibikorwa remezo tubiterwamo inkunga na Banki  y’isi aho yaduteye inkunga binyuze muri Leta idahwema kutugira inama kuko iyi mihanda ndetse na za Ruhurura bikorwa kubera iyo nkunga twabonye , kuko bimwe mubyatumaga umujyi wacu udatungana ni amazi yaturukaga mu birunga ariko ubu yarubakiwe kuburyo agera iyo ajya nta kibazo ateje.

Ikindi burya abanyamusanze ni abakozi kuko izi nyubako zose zigaragara mu mujyi wa musanze ndetse no hanze y’umujyi nizabo ariko cyane cyane nkuko uyu mujyi ari uwabatembera u Rwanda ndetse byumwihariko hakaba hari ibirunga niyo mpamvu ubu hamaze kwubakwa amahoteli menshi acumbikira aba baje gusura ibyiza bitanze u Rwanda by’umwihariko harimo ingagi zo mu birunga.

Soma niyi nkuru urebe uburyo umujyi utera imbere: musanze-ruhurura-ebyiri-zubakiwe-amazi-yavaga-mu-birunga-agakora-ishyano

Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *