Abatoza baturutse muri Arsenal FC bari mu Rwanda mu gushyira muri gahunda ya Visit Rwanda.

Muri gahunda ya Visit-Rwanda n’ikipe ya Arsenal mu bufatanye bwayo batangiye gushyira mu bikorwa ibyo basezeranye byo guteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda.

Abatoza Simon McManus hamwe na Kerry Green batangiye gutoza abana ba U 15

Ni muri urwo rwego u Rwanda rwakiriye abatoza baturutse muri Arsenal FC  babiri, Abatoza Simon McManus hamwe na Kerry Green kuva tariki ya 20-24 Ukwakira 2018.

Aba batoza bakaba bazayobora imyitozo y’abana 50 batarengeje imyaka 15 baturutse mu gihugu hose , abo bakinnyi harimo abakobwa 25 hamwe n’abahungu 25 baturutse mu makademi atandukanye yo mu gihugu.

Impamvu nyamukuru yaba batoza ni ukungurana ubumenyi n’abatoza bo mu gihugu no gushyira ahagaragara urubyiruko rwacu mu mupira w’amaguru n’abatoza mpuzamahanga.

Ku bijyanye n’abatoza ba Arsenal FC

Simon McManus – ni Umutoza mukuru mu ishuli ry’umupira w’amaguru muri Arsenal, akaba afite urwego rwa gatatu ( 3 ) rwa UEFA mu butoza akaba yarakoze ku rwego rwa mbere mu makademi yo mu kiciro cya mbere mu makipe atandukanye nka Southampton FC, AFC Bournemouth ndetse na  Arsenal FC.

Iminsi igera kuri ine bazasiga babonye aho abana bahagaze ku kijyanye n’umupira w’amaguru mu rwanda.

Simon kandi yakoranye n’abatangaga ubumenyi ku batoza muri gahunda zo kwigisha zakwozwe muri Nigeri, Kenya, Hong Kong na Ethiopia, muri 2016 Simon akaba yaragizwe umutoza mukuru mu ishuli ry’umupira w’amaguru muri Arsenal guhuriza hamwe gahunda z’ubutoza zizatangwa mu batoza batandukanye ndetse na mpuzamahanga” Mu nzira za Arsenal “. Muri izo nhingango z’ishuli rya Arsenal, Simon yatanze amahugurwa y’ubutoza mu bihugu 12 mu migabane 5.

Kerry Green, mu nshingano ze muri Arsenal afashe guteza imbere abagore n’abakobwa mu mupira w’amaguru, ibirenze kuri ibyo ni umutoza mu ishuli rya Arsenal akaba abifatanya byombi mu gutanga amahugurwa y’ubutoza ndetse no kwigisha abatoza. Yakoze muri Poroje ya UK mu majyepfo y’uburasirazuba bw’Aziya ndetse no mu buhinde abafasha gushyira mu bikorwa “ Inzira za Arsenal z’ubutoza”.

Rebero.co.rw

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *