Umubyeyi wa Kampany w’umukongomani yagizwe Meya mu Bubiligi ( Belgian Mayor)

Bwa mbere mu Bubiligi batoye Meya w’umwirabura, umubyeyi w’umukinnyi mpuzamahanga w’umupira w’amaguru Vicent Kampany usanzwe akinira ikipe y’igihugu y’ububiligi hamwe n’ikipe ya Manchester City yo mu bwongereza.

Pierre Kampany umubyeyi wa Vincent Kampany Ukinira Manchester City watorewe kuba Meya

Pierre Kampany yatsinze muri Minicipali ya Ganshoren I Buruseli mu matora aherutse kuhabera ahita aba Meya waho

Mr Kampany yageze mu Bubiligi muri 1975 ari impunzi ivuye mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.

Uyu Mugabo w’impunzi yaje kwinjira muri Politike muri 2006 nk’umujyanama , nyuma yaje kubona intebe mu nteko ishingamategeko ahagararira umujyi wa Buruseli muri 2014 none birangiye agiye no kuhayobora.

Abandi bakandida ba Meya badakomoka mu Bubiligi batangiye kwinjira muri Politike y’Ububiligi mu myaka yavuba hari Emir Kir umwana w’umwimukira wo muri Turukiya akaba yaratorewe kuyobora mujyi wa Saint-Josse muri 2012, Nadia Sminate ufite umubyeyi ukomoka muri Marocco yatorewe kuyobora Londerzeel muri 2016

Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *