Kanye West na Kim Kardashian bahawe amazina y’Amagande

Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni ari mu biro bye yakiriye umuraperi w’umunyamerika Kanye West maze amuhindurira izina mu kwezi gushize maze amuha izina ry’ikigande amwita Kanyesigye bisobanuye “ Umunyakuri”.

Kanye West na Kim Kardashian bamaze guhabwa amazina mashya na Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni

Museveni kandi ninako yakiriye umugore w’umuraperi, Kim Kardashian nawe ahita amwita Kemigisha bisobanura “ Uwahawe umugisha n’Imana

Uwo muryango ukaba “ Washimishijwe “ nayo mazina bahawe na Perezida ubwo bahuraga nawe muri state House nkuko bitangazwa nawe, Museveni akaba yabwiye uwo muryango ko bashyigikiwe n’abagande bose.

Iyi niyo ntangiriro y’ubuzima bw’umuntu, kabone n’abera ni aho bakomoka” nkuko bitangazwa na Perezida kubyavuzwe n’abakora mu biro bye, Umunyamerika w’umuraperi nawe akaba yavuze ashimishijwe no kwitwa Umugande, bivuze ko ari igihugu cye cya kabiri.

Akaba yatangarije Museveni ko agiye kubaka ishuli mpuzamahanga ry’ubukerarugendo muri iki gihugu rishobora kuzafasha ba mukerarugendo bitari muri Uganda gusa ahubwo rizafasha akarere kose ka East Africa” nkuko bitangazwa n’abakora mu biro bya Museveni

Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *