Mu Karere ka Gasabo umurenge wa Jali hagiye gukorerwa Ubukerarugendo bushingiye ku muco.

Kuri uyu munsi taliki ya 14 Ukwakira hatangijwe siporo ikorerwa mu misozi ariko ikaba ijyanye no gusura amateka agize u Rwanda kuko muri uwo murenge wa Jali hari inzoga za Rubingo zari ku Rutare ruhari, umuhinza Rubingo  wari warigaruriye Buriza.

 

 

Club Ruganzu basoma ku nzoga ya Rubingo yari mu Rutare
Club Urungano nabo basomye ku nzoga za Rubingo

Ariko akaza guterwa na Cyambarantama Ruganzu Ndoli muri bwabuhanga bwe bwo gutsinda abahinza ngo yongere abundure u Rwanda ngo rube rumwe yigize umuhinzi n’ingabo ze z’ibisumizi kugira ngo  berekane ko bayobotse aho basanze ahingisha nabo bakajya mu bahinzi be bityo yototera Rubingo amukubita ifuni nkuko yabikoreye Ruzi rwaharamanga, ndetse no mu mukindo wa Makwaza.

Nkuko yoroje ihene Nyagakecuru mubisi bya Huye hanyuma amukubita isuka apfa atyo inzoga za Rubingo zinyobwa na Ruganzu n’ibisumizi ibi akaba yarabikoze mu rwego rwo kubundura u Rwanda rwari rwarigabijwe n’abahinza bari barumaranye hafi imyaka irenga 15.

 

 

Ikirenge cya Cyambarantam Ruganzu Ndoli cyiri kuri urwo Rutare aho bannywereye inzoga ya Rubingo
Kuri urwo Rutare niho hatangiwe amateka atandukanye yuwo Muhinza Rubingo yakurikiranywe nabari bitabiriye Siporo
Abayoboraga abandi muri Siporo yahakorewe aho ku musozi wa Jali ku nzoga za Rubingo

Iyi siporo ikaba izajya iba ku cyumweru gikurikira icya siporo Rusange iba ku cyumweru cya mbere cya buri kwezi ikaba izajya ibera mu bisi bya Huye kwa Nyagakecuru, ku kirenge cya Ruganzu muri Rulindo hamwe no ku nzoga za Rubingo muri Gasabo.

Abayobozi batandukanye bitabiriye uyu munsi no gukora Siporo

Kajuga Jerome ushinzwe Umuco n’imibanire muri Komisiyo y’igihugu ikorana na UNESCO akaba avuga bimwe mu byatumye batekereza iyi siporo yo ku musozi aho abanyarwanda bagomba kumenya amateka y’u Rwanda

  • Twahujwe na Siporo kugira ngo itwubaka kandi Siporo ni umuti ikaba n’urukingo.
  • Amateka tugomba gusangira aha akaba ari ubukungu butangaje ukaba umurage tugomba kurinda tukawurindira n’abazadukomokaho, abaturage ba Buriza baharinze imyaka irenga 500. Kuko aha habayeho mu mwaka wi 1510 amateka atubwira ko Cyambarantama Ruganzu aribwo yagaruye aka karere k’uburiza nyuma yuko kari karigaruriwe n’ umuhinza Rubingo wari warahigabiye kubera ko u Rwanda rwari rwaracitsemo ibice muri iyo myaka yi 1510, kuko abatubangirije baharinze natwe tugire uruhare mu kurindira abazadukomokaho uyu murage ukaba ari isoko ikomeye ishingiye ku muco.

    Kajuga Jerome aganirira abari bitabiye gutangiza Siporo yo ku musozi

Yakomeje agira ati “Iki gitekerezo cyo kubungabunga umurage ndangamuco no guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco n’igitekerezo cyavukiye muri Komisiyo y’igihugu ikorana na UNESCO, kandi ibirebana n’umuco byose byazagira igicumbi  ku musozi wa Jali, ni muri urwo rwego Club Ruganzu yafashe iya mbere ku nkunga ya Komisiyo ya UNESCO itangizwa ibyo bita Camping aribyo mubona byakorewe mu kiryamo cy’inzovu aho washyira ihema ugacana umuriro ukaba waharuhukira hano ku musozi wa Jali ”.

Yasoje ashimira abayozi batandukanye bakitabiriye harimo abayozi b’ingabo z’igihugu bakorera mu musozi wa Jali umuyobozi w’Akarere ka Gasabo w’ungirije ushinzwe ubukungu hamwe naza Club zitandukanye hari Iriba Club sport, Mountain Club sport ibisumizi, Ruganzu Club Sport ,Urungano Club sport , Ubuzima Club sport , Nudor Club Sport hamwe n’izindi.

Iyi Siporo yo mu misozi yakozwe n’ingeri zitandukanye kuko byari binejeje

Umunyamabanga Mukuru wa Komisiyo y’igihugu ikorana na UNESCO Mutesa Arbert yagize ati “ Nyuma yo kwiga amateka y’ubukerarugendo bushingiye ku muco ndetse tunakora siporo yo mu misozi kuko ni imwe mu miti tuba dukeneye bityo tugahumeka umwuka mwiza waha ku musozi wa Jali tunasura amateka yacu ni ibintu byiza cyane”.

Yakomeje agira ati “ Uyu munsi twazinduwe no kumenya amateka yacu n’umuco nk’abanyarwanda, muri UNESCO urwo rwego rwo kubungabunga umurage ndangamuco ndetse na ndangamateka ntabwo ari mu Rwanda gusa nahandi bibaho iyo abantu bafite ibyo bahuriyeho bashobora kubungabunga kugira bidacika by’umuco nka UNESCO baba bafite inshingano zo kubafasha kubibungabunga  kugira ngo bidacika”.

Vice Moyer wa Gasabo yashimiye abitabiriye kumenya amateka akubiye mu karere ka Gasabo

Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo w’ungirije ushinzwe ubukungu Bahizi Raymond akaba ariwe wari umushyitsi mukuru yatangiye ashimira abitabiriye Siporo bose, akomeza avuga ko ubutumwa bwose yahawe azabugezayo neza.

Yakomeje agira ati”Turi kumwe n’abaganga batanduka hano ariko badusobanuriye ibyiza bya Siporo ni byinshi kuko Siporo ni umuti wakoze Siporo nta kinini wannywa, Siporo ni ubuzima uwayikoze agira ubuzima bwiza bigatuma akorera neza igihugu, hanyuma ikiza dushima gukora Siporo ijyanye no kubungabunga amateka y’igihugu, aribyo twavuga kugaragaza ubukerarugendo bushingiye ku muco”.

Asoza avuga ko akarere ka Gasabo ari kamwe mu turere tubumbatiye ubukerarugendo bushingiye ku muco kuko n’u Rwanda ruvuka mu karere ka Gasabo mu murenge wa Rutunga ahakomotse u Rwanda rwa Gasabo.

Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *