Duharanire ubuzima bwiza bw’amaso, twivuza hakiri kare

Uyu munsi, u Rwanda rwifatanyije n’isi yose mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kwita ku buzima bw’amaso.  Mu rwego rwo kuwizihiza neza, mu ntangiriro z’ uku kwezi k’Ukwakira 2018

Prof Condo Jeanne umuyobozi mukuru wa RBC ageza ijambo kubitabiriye gusoza umunsi mpuzamahanga wo kwita ku buzima bw’amaso

Twahuje gahunda n’abafatanyabikorwa ba Minisiteri y’ubuzima dusuzuma amaso ndetse abantu bafite uburwayi bw’ishaza bogerezwa amaso mu bitaro bya CHUK, Kirinda, Gakoma na Byumba.  Akaba ari gahunda dusoza uyu munsi ku itariki 14 Ukwakira 2018 twizihiza uyu munsi ngarukamwaka nyirizina.

Nkuko byatangajwe n’umuyobozi mukuru wa RBC Prof Condo Jeanne ko hapimwe abantu bagera ku 1000 ariko basanze abantu ikibazo kigeze kuri 0,28% abasanzwe barwaye bakaba barimo kubavura.

Yakomeje agira ati “ Nkuko twatangiye gupima hirya no hino turi mu bigo by’amashuli turabivuga mu bitangazamakuru bitandukanya haba ibyandika cyangwa se ibyamashusho kugira ngo turebe ko uburwayi bw’amaso burushaho kugabanuka mu Rwanda”.

 

Abitabiriye uyu munsi bipimishije Siyabete kugira ngo bamenye uko bahagaze
Ntabwo ari Diyabete gusa kuko bagombaga gutaha bazi uko umuvuduko w’amaraso uhagaze

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti :”Ubuvuzi bw’amaso kuri bose”- Aho buri wese akangurirwa kwirinda indwara z’amaso no gukoresha service z’amaso zadushyiriweho mu mavuriro ari mu gihugu hose

Uyu munsi ukaba wasorejwe kuri Stade ya Kigali Nyamirambo ahahuriye abantu benshi bagakora Siporo ndetse no kubapima umuvuduko w’amaraso hamwe no kureba isukali iri mu mubiri ko itabagiraho ingaruka zatuma barwara Diyabete

Itangazamakuru ryakurikiranye ibyahaberaga byose

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru akaba yavuze ko mu bitaro byose mu Rwanda bashizeho ishami rishinzwe gusuzuma amaso kugira ngo ubuvuzi bw’amaso bugere kuri buriwe nkuko insanganyamatsiko ibivuga.

Yakomeje avuga ati “ iyo umurwayi aje kwivuza avuga ko arwaye umutwe ubwo duhita tumupima n’amaso kandi iyi serivise ikaba iri mu bitaro byose”.

Mu Rwanda mu bushakashatsi bwakozwe muri 2015 mu bantu barengeje imyaka 50: Muri bo:

  • 1%: bafite Ubuhumyi (blindness)
  • 84%: by’ubu buhumyi bwatewe n’indwara z’amaso zivurwa zigakira
  • 4% : ntibabona neza (Refractive errors)

Bityo rero Guhagarika umuvuduko w’uburwayi bw’amaso ndetse n’uwubuhumyi buziturukaho birashoboka mu gihe abantu twese mu ngeri zitandukanye, inzego zose z’ubuzima bw’igihugu muri rusange, abikorera n’abafatanyabikorwa dushyize hamwe mu kuzikumira.

Babonye umwanya wo gukora Siporo kuko ni imwe mu nzira y’ubuzima bwaiza.abonye

Umyobozi mukuru wa RBC akaba yasoje ashimira Leta y’ Urwanda yateje serivice z’amaso imbere kandi akaba aboneyeho umwanya wo gushimira abafatanya bikorwa batumye ibyo byose Leta y’u Rwanda ibigeraho barimo The Fred Hollows Foundation, Vision for A nation,  OneSight, CBM, ROCOS, VSO, RIIO, ROS (Association y’Abaganga b’amaso).

Akomeza ashimira abanyarwanda bose muri rusange baje kwifatanya natwe mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ubuzima bw’amaso.

Eebero.co.rw

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *