Amavubi yageze mu Rwanda ivuye muri Guinée-Conakry aho yatsindiwe umukino wa gatatu mw’itsinda ruherereyemo mu mikino yogushakisha itike y’igikombe cy’afurika.

Mu rukerera rwo kuri iki cyumweru tariki 14 Ukwakira 2018 saa 00:15 nibwo indege ya Ethiopian Airlines yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe ivuye i Addis Ababa kuri Bole International Airport, aho ikipe y’u Rwanda yabanje kunyura.

Byari againda kuri  buri mukinnyi.

Iyi ndege niyo yazanye abakinnyi 23 b’Amavubi n’abatoza babo bavuye muri Guinée-Conakry aho batsindiwe 2-0 na Syli National ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu.

Umutoza Mashami Vincent wahawe igihe kigera ku mwaka umwe atazo ikipe y’igihugu Amavubi yari imaze igihe kigera kumwaka urenga itabaho yavuze ko nubwo amaze gutsinda ubugira kabiri yikurikiranya haribyishyi yishimira amaze kugeraho na basore ayoboye.

Umutoza mukuru nawe ntiyumva ibiri kubabaho.

Nyuma yo kongera gutsindwa bamwe mubakinnyi bakuru barimo Mugiraneza Jean Baptiste,Iranzi Jean Claude ndetse na capitain wabo Haruna Niyonzima bagaragaje agahinda gakomeye ubwo bageraga I Kigali.

Ababa bagabo nabo ubwabo ngo ntibazi ikibura mugihe bamaze mw’ikipe y’igihugu Amavubi.

Iyi kipe y’igihugu bahise berekeza aho bagomba gukomeza umwiherero n’imyitozo bitegura umukino wo kwishyura uzahuza u Rwanda na Guinée-Conakry uzabera kuri Stade de Kigali ku wa kabiri tariki 16 Ukwakira 2018 saa 15:30.

Bazaba bahangana n’ikipe yabatanze kugera mu Rwanda kuko yo yahageze saa 10:20 za mu gitondo kuri uyu wa Gatandatu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *