Mashami Vincet ati ntabwoba dufitiye Syli National tugomba gukina nayo.

Imyitozo ya nyuma y’ikipe y’igihugu Amavubi yibanze ku kwitoza gutera imipira y’imiterekano nka ‘coup franc’ na ‘koroneli, umutoza wayo Mashami Vincent yemeza ko yiteguye gutungurana.

Kuri uyu wa Gatanu saa 18:30 kuri Stade du 28-Septembre mu Mujyi wa Conakry, hazabera umukino uhuza Amavubi y’u Rwanda n’ikipe y’igihugu ya Guinée-Conakry bita Syli National.

Abakinnyi bakoze imyitozo yanyuma.

Amavubi yakoze imyitozo ya nyuma ku kibuga azakiniraho, Umutoza Mashami Vincent nkumutoza mukuru ariwe uyoboye ikipe y’igihugu Amavubi akaba yibanze cyane ku kwigisha abakinnyi uko bahagarara igihe batera cyangwa baterwa imipira y’imiterekano.

Imyitozo yanyuma bayikoze bafite imbaraga.

Abakinnyi nka Rutanga Eric, Muhadjiri Hakizimana na Haruna Niyonzima bazwiho ubuhanga mu gutera imipira iteretse bari mu bitezweho umusaruro mu mukino kuko arikimwe mubizabafasha kuri uyu mukino mugihe babonye imipira iteretse hafi y’izamu.

Umutoza abereke uko bahagarara bagiye gutera umupira uteretse.

Mashami Vincent abajijwe n’umunyamakuru kukibazo cyuko abafana ba Syli National bavugako bazatsinda ikipe uyoboye ubi bona ute yamusubije amubwirako aribimwe mubyo nkabatoza ndetse na bakinnyi ayo boye aribyo bakunda cyane kandi ko ntanubwoba bafitiye Syli National.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *