Kayonza: Ubusinzi n’ubusambanyi intandaro y’ubwicanyi bwa hato na hato

Mu karere ka Kayonza hakomeje kugaragara ikibazo cy’ubusambanyi n’ibiyobyabwenge akaba ariyo ntandaro y’imfu za hato naho zimaze iminsi zihagaragara.Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Mwiri bahamya ko izo mfu zimaze iminsi zihumvikana  ahanini zishingiye k’ubusambanyi n’ubusinzi.

Umukecuru waganiriye n’itangazamakuru utarifuje ko amazina ye atangazwa avuga ko ku itariki ya 29.9.2018 habaye ubwicanyi aho umugabo acyekwaho kwica abana be babiri bivugwako umugore we wa kabiri yari yamubwiye ko bazabana aruko abo bana batagihari.

Agira ati “Yishe abana babiri turabizi, amakuru numvise, ko umugore we yari yarahukanye amaze kwahukana ashaka undi mugore maze umugore aramubwira ati ese ko abana bawe bambangamiye? Uwo mugabo yari yarabyaranye n’umugore we wa mbere abana bane maze mu gutana barabagabana umugore atwara babiri n’umugabo asigarana abandi babiri”.

Muri abo babiri umwe yari afite imyaka cumi n’itatu undi afite imyaka umunani. Ubwo ngo uwo mugabo yabazaniye ngo umuti batera mu myaka (CATULADE) arabaha abagurira n’inyama arabaha ni uko nanjye nabyumvishe.

Arangije ngo arababwira ngo aho kugira ngo bicwe n’inyota cyangwa ikindi abaha umuti wa LAVA nuko abana barasakuza bavuga ko ari Papa wabo ubishe maze abaturage barahurura bamushyira hasi baramukubita banahuruza ubuyobozi buraza buramutwara. N’uwo mugore wari wagiye avuga ko atazongera kubana nabo bana bagihari nawe baramutwaye”

Uretse muri uyu murenge wa Mwiri no mu murenge wa Ruramira hagaragayemo urupfu rufitanye isano n’uru aho ku itariki ya 24.9.2018 bivugwako umugabo yiyiciye umugore we abitewe no kumucyekaho kumuca inyuma no kubyara mu gasozi nyuma y’uko bari biriwe banywa inzoga z’inkorano dore ko ngo uwo mugabo yakoraga inzoga izwi nk’ Akayuki.

Ubuyozi bw’ Akarere bwemeza ko ubu bwicanyi bwabaye ndetse bunavuga ko bituruka ku makimbirane agaragara hagati y’abashakanye akenshi aba ashingiye ku mitungo.

Jean Damascene Harerimana umuyobozi wungirije w’akarere ushinzwe imibereho myiza, avugako ibyabaye ari ibibazo bibabaje kandi bitanasanzwe bahuye nabyo ariko akaba akomeza avuga ko bafashe ingambo zo kurwana n’ibi bibazo nk’ubukangurambaga mu nteko z’abaturage no gukora inama zibanda kubibazo by’ihohoterwa.

Mu karere ka Kayonza ni hamwe mu turere dukomeje kugaragaramo ihohoterwa ritandukanye nkirikorerwa ku mubiri, irishingiye ku gitsina, ku guhoza ku nkeke n’irishingiye ku mitungo gusa bamwe mu baturage bo muri aka Karere bemeza ko nyirabayazana ari ubusambanyi n’inzoga z’inkorana bihagaragara cyane.

Rebero@Magnifique

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *