Gutangiza ku mugaragaro ubushakashatsi bwo kurwanya Virusi itera Sida bikorewe mu ngo

Uyu munsi tariki ya 10 Ukwakira Umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ubuzima Dr Patrick Ndimubanzi yatangije gahunda ya RPHIA iyi akaba ari ubushakashatsi ku baturage buzakorerwa mungo buganije kureba ibyagezweho na gahunda zo kurwanya Virusi itera Sida mu Rwanda.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuzima rusange n’ubuvuzi bw’ibanze, Dr Patrick Ndimubanzi atangiza ubushakashatsi

Ubu bushakashatsi buzakorwa n’abanyarwanda kandi bukorerwe abanyarwanda ku nyungu z’igihugu, kuko bizatuma hamenyekana umubare w’abantu babana na Virusi itera Sida mu Rwanda na serivise z’ubuzima zikenewe, ubu bushakashatsi kandi buzaha amahirwe abazayitabira yo guhabwa ubujyanama no gupimwa Virusi itera Sida ku buntu.

Ubu bushakashatsi bukaba bugomba gutangira taliki ya 12 Ukwakira bugahera mu ntara y’amajyaruguru, bikaba biteganijwe ko buzakorerwa mungo 10,800 ariko izo ngo zikazaboneka hakoreshejwe tombola.

Umuyobozi w’umushinga ICAP, Dr Hoos David ushinzwe gukora isesengura ry’uko virusi itera Sida ihagaze mu baturage

Dr Ndimubanzi yakomeje agira ati “ Ntabwo tuzatomboza ngo tuvuge ko abanduye Virusi itera Sida bangana gutya ahubwo niyo mpamvu hagiye gukorwa ubu bushakashatsi bityo biduhe imibare nyayo”.

Abazabazwa mungo ni abari hagati y’imyaka 18 kugeza kuri 64 naho abari munsi y’iyi myaka ni ukuvuga 10 kugeza ku myaka 17 aba bazasubirizwa n’ababyeyi babo, kandi urugo bazajya bageramo turabasaba ko mwazajya mwakira aba bakora ubu bushakashatsi, bivuze ko n;umushyitsi bazajya bahasanga nawe azajya apimwa Virusi itera Sida namwe n’indwara y’umwijima iri mu bwoko bwa B,C bagahita bahabwa ibisubizo.

Abakurikiranye uyu muhango wo gutangiza ku mugaragaro ubu bushakashatsi

Mu bushakashatsi bwakozwe muri 2014 byerekanaga ko Virusi itera Sida yari kuri 3% nyuma y’imyaka itanu nibwo hagiye kugaragaza uko Virusi itera Sida izaba ingana kuko gukusanya ibizaba byabonetse bizatangira muri Werurwe 2019 maze bikazatangazwa mu Kwakira 2019.

Dr Sabin Nsanzimana Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya Virusi Itera Sida mu Kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima(RBC) avuga ko mu myaka 15 ishize bagerageje kurwana na Virusi itera Sida ariko bigaragara ko 50% yagabautse, ubu bushakashatsi bugiye gukorwa buzatwereka ibindi bipimo bishya.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya Virusi Itera Sida mu Kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima(RBC), Dr Nsanzimana Sabin,

Yakomeje agira ati “ Ikijyanye no kurinda ababyeyi kugira ngo batanduza abana babo nabyo kugeza ubu ibipimo ni byiza cyane ariko ntabwo bihagije, tugitangira iyi gahunda abana banduraga babikuye kubabyeyi babo byari 10% uyu munsi bageze kuri 1,5% ku buryo twifuza ko umubyeyi wese ufite ubwandu bwa Sida yabyara umwana utanduye nibura bikagera kuri 0”.

Ku banduye Virusi itera Sida bafata imiti igabanya ubukana 80% bigaragara ko ubwandu byagabanutse kuko abandura nabo babaye bake cyane , ikindi nuko twahaga imiti umuntu wahuye n’ubwandu mu masaha 48 kugira ngo atayandura cyangwa se akaba yagira ibyago byo kuyandura, ubu rero igihindutse nuko dushobora kuyitanga mbere yuko ahura nibyo byago cyane cyane abaganga babyaza ababyeyi kwirinda ko ibisanza bishobora kubanduza.

Jean Pierre@Rebero.co.rw

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *