Miss wavuzweho kuba yarateze moto niwe ugiye guhagararira u Rwanda muri Miss Earth 2018(Amafoto)

Umutoniwase Anastasie wabaye miss popularity muri Miss Rwanda 2018 kubera yateze moto igihe bajyaga mu mwiherero (boot camp) niwe kuri uyu wa Gatandatu wegukanye umwanya wo guhagararira u Rwanda muri Miss Earth 2018 izabera muri Phillipine mu kwezi gutaha.

Ubwo iki gikorwa cyabereye muri Serena Hotel ahagana mu ma saa mbili z’umugoroba, aba bakobwa uko ari 10 aribo Uwase Phionah, Isimbi Channelle, Uwonkunda Belinda, Umutoni Bideri Mireille Destin, Umutoniwase Anastasie, Ishimwe Doreen Fiona, Igihozo Darine, Rutayisire Ingabire Phionah na Umutoni Belyse, bagiye baca imbere y’akanama nkemurampaka mu rwego rwo kubabaza ibibazo bitandukanye mu gupima ubwenge bwabo ndetse n’imishinga bateganye nibaramuka batowe.

Iki gikorwa cyaje kurangira Akanama nkemurampaka kari kagizwe na Mike karangwa, Angelique na Rachel bemeje ko Umutoniwase Anastasie ariwe ugomba guhagararira U Rwanda muri Miss Earth 2018.

Iri rushanwa rihuza ba Nyampinga baturutse ku migabane itandukanye y’Isi, bahatanira ikamba ry’ubwiza ariko mu ishusho yo kurengera ibidukikije.

Ritegurwa hagamijwe gutanga ubutumwa bugamije guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere, aho abaryitabira, uretse kugaragaza ubwiza, bagaragaza imishinga yabo izatanga ibisubizo ku bibazo by’imihindagurikire y’ibihe.

Ni irushanwa riteganyijwe kuba hagati ya tariki 6 Ukwakira kugeza tariki 3 Ugushyingo 2018.

Abakobwa 10 bahataniraga kuzahagararira u Rwanda biganjemo abakirangiza amashuri yisumbuye, bahembwe kwigira ubuntu muri Kaminuza ya Kigali ndetse n’abarangije kaminuza bakiga icyiciro cya gatatu (Master’s).

Umuyobozi wungirije wa Kaminuza ya Kigali, Prof. Abraham Waithima yavuze ko bishimiye gufatanya n’abateguye iki gikorwa cyo gutora Miss Earth Rwanda.

Umwaka ushize muri Miss Earth u Rwanda rwari ruhagarariwe na Miss Uwase Honorine wamenyekanye nka Miss Igisabo, ariko ntiyabasha gutsinda.

 

Reba inkuru mu mafoto

 

Abakobwa bose uko ari icumi

Mike karangwa yari mu bagize akanama nkemurampaka

Bamwe mu bakobwa bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2018 bari bahari

Umutoniwase Anastasie niwe uzahagararira U Rwanda muri Miss Earth

Ishimwe Doreen na Igihozo Darine nibo babaye ibisonga

 

Umutoniwase Anastasie wabaye Miss popularity muri miss Rwanda 2018

 Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *