Musanze-kinigi: Imyanzuro ya Gitifu washinjwaga kugira uruhare mu rupfu rw’umwana wahiriye mu nzu

Uwahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, Munyarugendo Manzi Claude, yagizwe umwere ku cyaha yashinjwaga cyo kugira uruhare mu rupfu rw’umwana w’imyaka ibiri n’igice wahiriye mu nzu muri Mata 2018.

Abari baje kumva imyanzuro y’urubanza

Uyu mugabo wanahise asimbuzwa ku bunyamabanga nshingwabikorwa bw’umurenge wa Kinigi, yafashwe muri Mata akekwaho ko yateye inda umugore witwa Muhawenimana Sonia kandi afite undi mugabo, bakabyarana Uwikaze Kevine ari na we wahiriye mu nzu.

Ubushinjacyaha bwavugaga ko Manzi Claude yamwicishije ashaka gusibanganya ibimenyetso ko ari uwe, bukanerekana ko hari amafaranga yagiye atanga kuri telefone ayaha uwitwa Marie Therese Nirere, ngo ayahe ibirara byo kumwica.

Bwongeragaho icyaha cyo gushinyagurira umurambo, ibyaha byombi bihanwa n’ingingo ya 107 yo mu gitabo gihana ibyaha mu Rwanda, iteganya igifungo cya burundu.

Gusa Manzi we yaburanye ahakana ibyaha byose aregwa.

Nyuma y’iburanisha ryo kuri uyu wa Gatanu, Urukiko rwisumbuye rwa Musanze rwemeje ko ibisubizo bya muganga bigaragaza ko Uwikaze Kevine nta sano yari afitanye na Manzi.

Ikindi ngo nta kimenyetso gifatika cyerekana ko yagiye atanga amafaranga yo kwicisha uyu mwana, bityo we Manzi n’abo bafunganwe uko ari batandatu ngo nta bimenyetso simusiga bigaragaza ko bagize uruhare mu bwicanyi no gushinyagurira umurambo.

Umugore wa Manzi (ubanza iburyo) na Mushiki we (hagati) barenzwe n’ibyishimo basuka amarira

Urukiko rwavuze ko ari abere, rutegeka ko barekurwa. Bose nta n’umwe wari wagiye kumva imyanzuro y’urukiko.

Abaturage bo mu Murenge wa Muko aho umwana yahiriye, bavuze ko kuri Pasika, Muhawenimana usanzwe afite undi mugabo basize bakingiranye uwo mwana mu nzu, bakajya kunywa inzoga mu gasanteri ka Muko.

Ubwo batahaga, basanze uwo mwana yahiriye mu nzu bavuga ko yatwitswe n’umuriro waturutse mu nzu, hahita hatangira iperereza.

Abo baturage banavuze ko ukurikije aho umwana yari aryamye, nta kimenyetso cyerekana ko umuriro wamutwitse kugeza apfuye ari uwaturutse muri iyo nzu imbere, kuko nta muriro w’amashanyarazi bagira kandi nta mashyiga cyangwa ikindi kintu kirimo umuriro cyari hafi aho mu nzu.

Ngo n’ubusanzwe uwo mwana nubwo yari akiri muto, abo babyeyi baramutotezaga cyane kugeza ubwo umwaka ushize bigeze kumumena peteroli mu gutwi.

Binavugwa ko hari igihe yamaze iminsi itatu yarabuze ababyeyi ntacyo bibabwiye, bagiye kumushaka bamusanga mu nzu itabamo abantu amazemo iminsi itatu.

Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *