Pasiteri Rugagi yahaye abayoboke be udutabo duhenze avuga ko dukiza indwara zananiranye (Amafoto)

Pasiteri Rugagi Innocent uyobora itorero Redeemed Gospel Church yahaye udutabo abayoboke be yita ko ari utw’ubuhanuzi dukiza indwara zimwe na zimwe tuzi zananiranye, dutanga akazi, yongeraho ko dutanga abagore n’abagabo ku bababuze ariko ibyo bishoboka ku batwishyuye neza mu mezi atatu gusa, dore ko kamwe ari uguhera ku 10 000frw kuzamura

Ku cyumweru nibwo Pasiteri Innocent Rugagi yatanze utu dutabo avuga ko tuzahindura imibereho y’abatuguze. Utu dutabo yatubahaga batanze kuva nibura ku 10 000Frw kuzamura…ngo turabakiza indwara nka cancer, diabetes., turabaha akazi, ushaka kurongorwa ngo turamuha umugabo…mu mezi atatu gusa.

Innocent Rugagi ati “Ku bashaka kudutwarira ubuntu ndababwira ko nta imprimerie ngira…. ariko umunsi nagize imprimerie nzajya mbaha iby’ubuntu. Ariko nonaha ni ubuhanuzi, nta by ‘Ubuntu…. Abavuga ko nta by’ubuntu nimuvuge ameeeeen!”.

Dore uko byari byifashe atanga utu dutabo

Rugagi asoma bumwe mu buhanuzi bubumbiye muri utu dutabo

Kamwe ni uguhera ku bihumbi 10 000, avuga ko kugira ngo duhindure ubuzima umuntu agomba kuba mu mezi 3 yararangije kwishyura agatabo

Amashengesho yo ku cyumweru, abayoboke ba Redeemed Gospel church bari babukereye bahimbaza Imana

Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *