ADEPR: Gatenga, Ibiryo byatumye babuzwa gusengana n’abandi

Ubuyobozi bw’Itorero rya Pantekote mu Rwanda ADEPR k’umudugudu wa Gatenga bwabujije abakirisitu gusengana n’abandi  kubera ko badafite amakarita aranga abishyuye amafaranga yo kurya bahawe n’ubuyobozi ( jeton ) maze amasengesho akorwa imiryango ikinze.

Imiryango yose y’urusengero yari ifunzwe mu gihe cy’amasengesho yasabaga abantu kwinjirira kuri jeto

Ibi byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Nzeri 2018 mu masengesho y’iminsi itatu asoza ay’iminsi 40 yateguwe n’ubuyobozi bw’umudugudu wa ADEPR Gatenga.

Umwe mu bakirisitu ba ADEPR wemeza ko yari aje gusenga ari umushyitsi kuri uyu mudugudu yavuze ko yababajwe cyane n’imyitwarire yasanze mu Gatenga. Aya masengesho y’iminsi itatu yasojwe no kwiyakiriza amafunguro abakirisito batangiye amafaranga ari na yo baherwaga utwo tu jeton.

Rwamanywa Jean ati :” Ndababaye cyane rwose , ubu ibyo nari nateguye byose birapfuye nzira ibyo ntamenyeshejwe mbere. Kuri poster batwohererezaga ku mbuga nkoranyambaga iyo baza kutubwira ko abemerewe gusenga ari abafite utwo dukarita twari kudushaka, ariko kuko tutabibwiwe ntabyo twakoze. Ntabwo twari tuzi ko umuntu ushaka Imana ashobora gukumirwa mu nzu yayo bitewe n’abantu runaka bafite inzara y’ibiryo cyangwa amananiza runaka.”

Umwe mu bakirisitu bo mu Gatenga utifuje ko amazina ye atangazwa  yavuze ko ibyakozwe byo guheza hanze abaje gusenga atari abyiteze, nubwo ngo hari amatangazo bari bahawe mu materaniro yo ku cyumweru.

Ati :” Batubwiye ukuntu bateguye amasengesho y’iminsi 40 ariko harimo amasengesho y’iminsi 3 adasanzwe azayasoza. Bavuze ko ayo y’iminsi itatu kuyakora bisaba umuntu kuba afite ikarita imuranga bise ‘ jeto ‘. Iyo jeto imeze nka za zindi zo muri secondaire zemerera abantu kubona ibiryo no kubona aho uryama. Ubwo rero iyo jeto niyo bitwaje badukumira ngo tudasenga uyu munsi.”

Umuntu udafite jeto ntiyari yemerewe kwinjira

Kuva saa sita z’amanywa nta muntu  winjiraga mu rusengero rwo muri ADEPR Gatenga aterekanye iyo jeto kuko imiryango yari ifunze. Abari bahejejwe hanze babwiwe ko batari mu mubare w’abantu bemerewe gusengana n’abandi kuko ubwo baza gusoza ayo masengesho bari bwiyakirire hamwe.

Byatumye hari umubare munini wiganjemo abakiri urubyiruko bajya kuryama abandi barahaguma kugeza ubwo ahagana saa cyenda n’igice z’umugoroba bemerewe kwinjira kubera guhatiriza.

Pasiteri Philippe uyobora uyu mudugudu yavuze ko: “Umuntu wazaga adafite jeto bigaragara ko yari amaze iminsi adaterana, n’uwaje ejo wese yafashe jeto, ariko uyu munsi turimo gusoza, nukuvuga ngo uwo muntu nta jeto afite, araza agasobanura impamvu adafite jeto yatubwira ko yari azi ko ari amasengesho asanzwe tukamusobanurira….

…. niba ari umuntu uvuga ngo ‘nanjye naje ndabimenya nari ndi gutambuka numva nanjye nakwinjira nkabana namwe’ aho urumva ko uwo muntu nta gahunda aba yari afite, turamubwira tuti aya masengesho yapanzwe muri ubu buryo kandi biratangazwa.”

Mwalimu wo kuri uyu muugudu witwa Cyprien wavuze ko ari na we muyobozi w’amasengesho yabwiye Ibyishimo dukesha iyi nkuru ko nyuma yo kumara iminsi 40 mu masengesho, ngo bahisemo gufata iminsi itatu y’umwihariko bashyiraho amabwiriza ko umuntu utarishyuye amafaranga bemeranyijwe atazinjira.

Ati: “Twaravuze ngo abantu tugiye gutangirana ano masengesho (y’iminsi 3) tugomba no kuyasozanya, tuvuga ko ku munsi wa gatatu nta bantu tuzongeramo, turavuga ngo ni tujya gusoza umuntu azajya aza azanye jeto noneho twinjire dusenge kugirango tutaba muri ba bandi bamara gutangira hakinjiramo abandi bantu hakabaho kongera kwihana. Nukugirango twere, dusenge dufate kwera kw’Imana koko. Ubwo rero twabikoze dutyo.”

Ibi byakozwe mu gihe hari abakirisito babonye itangazo ry’aya masengesho ku mbuga nkoranyambaga bakaza bazi ko bagiye mu nzu y’Imana kuko nta muntu uhezwa bagatungurwa no gusanga amasengesho yabereye mu muhezo.

Mwalimu Cyprien yavuze ko iyi gahunda imaze igihe mu itorero rya ADEPR ndetse ngo no ku mudugudu wa Nyarugenge, Kacyiru na Gatsata birahaba.

Aba bayobozi bombi birinze kwemeza ko gukingirana abantu bidashingiye ku kuba bari bafite gahunda yo kwiyakira ku musozo bemeza ko iyo jeto yari igamije gukumira abo batatangiranye ngo batabinjirana.

Hirwaschadrack@rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *