
Imodoka yari itwaye abakinnyi b’u Rwanda yakoze impanuka 17 barakomereka (Amafoto)
Imodoka yari itwaye abakinnyi basiganwa ku magare b’u Rwanda, Bourkina Faso na Côte d’Ivoire, yakoze impanuka mu gihugu cya Cameroon ubwo yarengaga umuhanda, abagera kuri 17 barakomereka.
Bivugwa ko iyi modoka yagonganye n'ikamyo bigatuma irenga umuhanda
Iyi mpanuka yabaye yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Nzeri 2018 ubwo aba bakinnyi bitabiraga irushanwa ryitiriwe Chantal Biya, ahagana 10h 30 ku isaha yo muri icyo gihugu.
Ni mu gihe biteguraga agace ka kane ‘Grand Prix Chantal Biya 2018’, ubwo imodoka yari ibatwaye yakoraga impanuka, Bonaventure Uwizeyimana na Jean Bosco Nsengimana bagakomereka ndetse bigatuma gusiganwa ako gace bisubikwa.
Muri iri rushanwa Team Rwanda iyobowe n’Umutoza Sempoma Felix n’abakinnyi Nsengimana Jean Bosco na Uwiyeyimana Bonaventure bakini