Month: August 2018

Menya ibintu ukwiye kwirinda kubwira umukunzi wawe

Menya ibintu ukwiye kwirinda kubwira umukunzi wawe

IMYIDAGADURO
Abajyanama mu mibanire n’abafite ibyo bazi ku rukundo, bakunze guhuriza ku kuba abakundana bakwiye kwizerana no kutagira na kimwe bakingana. Nubwo ntawabihakana kuko bigira uruhare runini mu gutuma umubano w’abakundana urushaho gushinga imizi kuko uba wubakiye ku kuri n’icyizere, urubuga Elcrema rugaragaza ko hari ibyo wavuga bikagusenyera. Ni mu gihe ibyo bintu bigera kuri birindwi uramutse utabivuze n’ubundi bitabangamira icyizere ugirirwa n’umukunzi wawe. Umubare w’abakobwa mwakoranye imibonano mpuzabitsina Hari bamwe usanga bagira umuco wo kuvuga umubare w’abantu bamaze gukorana imibonano mpuzabitsina, ugasanga babifata nko gutebya abandi bagamije kwereka abo bakundana ko ari abanyakuri. Impamvu iyo ariyo yose ariko, ugirwa inama yo kwirinda kubwira umukunzi wawe ibi
Menya ubusobanuro bw’amabara yose ukunze kwambara

Menya ubusobanuro bw’amabara yose ukunze kwambara

IMYIDAGADURO
Ibara ry’umweru: iri bara risobanura ko umuntu ari umwere kandi ko aberwa ndetse rikongera rigahuzwa n’umucyo. Iri bara ryambarwa igihe umuntu yumva atuje kandi afite amahoro y’umutima,Amabara y’imyenda agira ibisobanuro bitandukanye hakurikijwe umuco n’ibindi ariko muri rusange hari aho usanga ubusobanuro buhura. Niba rero wajyaga ukunda ibara runaka utazi icyo risobanuye tugiye kukugezaho ubusobanuro butuma uzarushaho gukunda iryo bara. Ibara ry’umutuku: Iri bara ribyutsa ibyiyumviro n’amarangamutima, rikaba ryerekana imbaraga imbaraga, ubushake bukomeye ndetse n’urukundo . Abantu bakunda kwambara imyenda y’umutuku, baba ari abantu baharanira bafite intego, batava ku izima, bagira amarangamutima yihuse, bigirira icyizere (confident). Mbese abantu batajya bacika intege Ibara
PSD Imyaka itanu iri imbere irubakira kubyagezweho mu myaka yindi ishize – Dr Vincent BIRUTA

PSD Imyaka itanu iri imbere irubakira kubyagezweho mu myaka yindi ishize – Dr Vincent BIRUTA

Amakuru, POLITIQUE
Kuri iki cyumweru ishyaka PSD ryamamaje abakandida depite mu Karere ka Huye kuri stade ya Kamena ahari abaturage baturutse mu mirenge itandukanye yako karere ndetse hakiyongeraho itorero ryaturutse mu karere ka Nyamagabe hamwe n’abaturage baturutse muri Nyaruguru. Perezida w’ishyaka PSD mu Karere ka Huye yatangiye atanga ikaze ku bayobozi b’ishyaka rya PSD kuko abayobozi ku rwego rw’igihugu bari bitabiriye ukwamamaza abakandida depite babo muri ako karere hanyuma asaba Perezida w’ishyaka Dr Vincent BIRUTA kwerekana abakandida bari aho bose. Dr Vincent nawe akaba yasabye abaturage ba Huye kuzatora abakandida babo bashyira igikumwe ku ihundo ry’ishaka ripfumbatijwe m’ugipfunsi, kandi akomeza ababwira ko ari intumwa itumika nkuko babikoze muri manda zishize, akomeza avuga ko ugu
Perezida Paul Kagame yateye inkunga yo kubaka ishuri ryisumbuye riherereye i Kimironko

Perezida Paul Kagame yateye inkunga yo kubaka ishuri ryisumbuye riherereye i Kimironko

Amakuru, UBUREZI
Perezida Paul Kagame yateye inkunga ya miliyoni 5 z'amafaranga y'u Rwanda  yo kubaka ishuri ryisumbuye riherereye i Kimironko mu Karere ka Gasabo. Ibiro bya Perezidansi byatangaje ko iyo nkunga yayitanze mu gikorwa cy’umuganda wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Kanama 2018. N’ubwo atitabiriye uwo muganda, ngo ayo mafaranga azakoreshwa mu kubaka ibyumba by’amashuri by’Urwunge rw’Amashuri rwa Kimironko. Biteganyijwe ko ibyo bikorwa byatangijwe mu umuganda usoza ukwezi kandi bizaba birangiye mu mezi atandatu. Iri shuri rifite abanyeshuri barenga igihumbi. Yanditswe na schadrack
Polisi y’U Rwanda ku mwanya wa mbere muri Afrika mu kugirirwa icyizere

Polisi y’U Rwanda ku mwanya wa mbere muri Afrika mu kugirirwa icyizere

Amakuru, UMUTEKANO
Polisi y’igihugu yashyizwe ku mwanya wa mbere muri Afurika no ku mwanya wa 13 ku rwego rw’isi mu kunoza akazi kayo no kugirirwa icyizere mu baturage. Urwo rutonde rwakozwe n’Ikigo cya World Economic Forum gisanzwe gisohora intonde zitandukanye zigaragaza uko ibihugu byitwara mu bice bitandukanye birimo iby’ubukungu, politiki n’imibereho myiza y’abaturage. Kuri urwo rutonde rugizwe n’ibihugu 137, nta gihugu cyo muri Afurika kiri mu 10 bya mbere. Kuri uru rutonde kandi ibihugu biyobowe na Finland, muri Afurika u Rwanda ni rwo ruza ku mwanya wa hafi wa 13. Igitangaje ni uko urwo rutonde rugaragaraho ibihugu bibiri bya Afurika gusa, ari byo u Rwanda na Misiri iri ku mwanya wa 50. Polisi y’u Rwanda izamutse ku buryo bwihuse kuri uru rutonde, ni na yo nto muri Afurika kuko im
Musanze-Kimonyi: Hagiye kubakwa uruganda rushya rwa Sima

Musanze-Kimonyi: Hagiye kubakwa uruganda rushya rwa Sima

Amakuru, UBUKUNGU
Mu gice cyahariwe inganda giherereye mu Murenge wa Kimonyi mu Karere ka Musanze, hatangiye kubakwa uruganda ruzatunganya sima, kurwubaka bikazaha akazi abaturage bagera muri 2000. Urwo ruganda rwitwa Primecement, ruzubakwa kuri hegitari 22 ziherereye mu kibaya bizwo kirimo amakoro menshi. Abaturage bari basanzwe bahakorera ubuhinzi bizera ko urwo ruganda ruzahindura ubuzima bari babayemo bagatangira gukorera amafaranga, nk’uko bitangazwa n’uwitwa Kajyambere Abdou. Agira ati ‘’Aha hantu uruganda ruje, nari umwe mu bahafite isambu. Nishyuwe miliyoni zisaga 21Frw ngura ubutaka ahandi, nubaka n’amazu harimo n’iy’ubucuruzi. Urwo ruganda ruraje ruduhe n’akazi.” Biteganijwe ko nibura mu kwezi kwa Kanama umwaka utaha wa 2019 icyiciro cya mbere cy’imirimo y’urwo ruganda kizaba gitan
Byagaragaye ko nta cyiza kiri mu kunywa inzoga

Byagaragaye ko nta cyiza kiri mu kunywa inzoga

Amakuru, UBUZIMA
Mu gihe hari benshi bibeshyaga ko kunywa ikirahure kimwe cyangwa bibiri ari ingenzi ku buzima, ubushakashatsi bwagaragaje ko nta ngaruka n’imwe nziza kunywa inzoga bigira ku buzima. Ubu bushakashatsi bwashyizwe hanze ku wa Kane binyuze mu kinyamakuru the Lancet cyandika ku nkuru z’ubuzima. Bwakozwe n’Ikigo Institute for Health Metrics and Evaluation cya Kaminuza ya Washington gishingiye kuri raporo ku banywa inzoga n’ibyago bafite yakozwe mu 2016. Muri uriya mwaka habaruwe abantu miliyoni 2.8 bafite imyaka iri hagati 15-49 bahitanywe n’ibintu bifitanye isano no kunywa inzoga. Ibyo birimo kanseri, indwara z’umutima, igituntu, ibikomere, impanuka, inkongi z’umuriro no kurohama. Emmanuela Gakidou, umwarimu muri iyi kaminuza yavuze ko bitandukanye n’uko abantu babyibeshy
Menya umuti wa mbere uvura indwara yo gukorora

Menya umuti wa mbere uvura indwara yo gukorora

Amakuru, UBUZIMA
Impuguke mu buvuzi zo mu Bwongereza zivuga ko ubuki ari wo muti wa mbere w’inkorora Amabwiriza mashya asaba abaganga kwandikira gacye gashoboka imiti igabanya ububabare abarwaye inkorora. Amabwiriza mashya y’ikigo cy’ubuhanga mu buvuzi n’ay’ikigo cy’ubuzima byombi byo mu Bwongereza, asaba ko ubuki n’indi miti itari iyo kwa muganga ari byo bya mbere bikwiye gufatwa n’umurwayi w’inkorora. Aya amabwiriza asaba abaganga kwandikira gacye gashoboka imiti igabanya ububabare abarwaye inkorora kuko atari myiza mu kuvura inkorora. Abana b’abanywi b’itabi bafite "ibyago byo kurwara bamaze gukura" Umugore yasabwe kwonkereza muri surwumwe muri Kenya Impuguke mu buvuzi zo muri ibi bigo zivuga ko akenshi inkorora ihita yoroha ubwayo nyuma y’ibyumweru biri hagati ya bibiri na bitatu. A
Jay Polly yakatiwe igifungo cy’amezi atanu   

Jay Polly yakatiwe igifungo cy’amezi atanu  

IMYIDAGADURO
Tuyisenge Joshua uzwi nka Jay Polly yakatiwe igifungo cy’amezi atanu n’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo, nyuma yo guhamywa icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umugore we. Jay Polly yari akurikiranyweho icyaha cyo ‘gukubita no gukomeretsa ku bushake ku buryo bubabaje’ umugore we. Mu kuburana, yemeye ibyo ashinjwa ko yakubise umugore we abitewe n’ubusinzi. Ikinyamakuru Igihe dukesha iyi nkuru cyanditse ko kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Kanama 2018 ari bwo Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwafashe umwanzuro mu rubanza rwe, rutegeka ko afungwa amezi atanu. Urukiko rwavuze ko yagombaga guhanishwa igifungo cy’umwaka ariko kubera ko yagaragaje kwicuza, akanemera icyaha no kwiyunga n’uwo yakoreye icyaha ariyo mpamvu yagabanyirijwe igihano. Umugore wa Jay Polly n’umwana babyaranye bari m
Menya akayabo k’amafaranga abajura bakoresha ikoranabuhanga baba bibye ku munota

Menya akayabo k’amafaranga abajura bakoresha ikoranabuhanga baba bibye ku munota

Amakuru, UBUKUNGU
Abahanga mu bwirinzi bukoresha ikoranabuhanga basohoye raporo ivuga ko buri munota, abajura bakoresha ikoranabuhanga bibye abantu 1, 861 bari hirya no hino ku isi miliyoni 1$. Ikigo kitwa RiskIQ kiba mu mugi wa San Francisco cyakoze iriya raporo kerekana ko buri munota hari amafaranga agera kuri 1,138,888 $ yibwa n’abajura bakoresha ikoranabuhanga mu bigo bitandukanye by’ikoranabuhanga, ibya Politiki n’ibindi. Umuyobozi wa kiriya kigo witwa Elias Manousos yabwiye The Daily Mail ko kuba iterambere ry’ikoranabuhanga na murandasi ryihuta, biha abajura mu ikoranabuhanga uburyo bwinshi bwo kwiba amafaranga cyangwa amakuru ashobora kugurishwa. Avuga ko bakoze ubushakashatsi bagamije gupima bakareba amafaranga yibwa ku isi buri munota bikozwe n’abajura mu ikoranabuhanga. Ngo baje