
Hari gupimwa Ebola abanye Congo ( DRC ) binjira mu Rwanda
Mu gihe muri Kivu y’Amajyaruguru mu gace ka Beni na Lubero havugwa Ebola imaze guhitana ababarirwa muri makumyabiri, u Rwanda rukomeje gukaza ubwirinzi mu gukumira iyi ndwara.
Ni muri urwo rwego ku mipaka ihuza u Rwanda na Congo Kinshasa hari abakozi b’ inzego z’ubuzima bapima buri muntu winjira mu Rwanda avuye muri Congo ( Goma ).
Ku mipaka ya Croniche na Petite Barriere hari urujya n’uruza rusanzwe kuri iyi mipaka rukomeje, gusa abakozi b’ ibitaro bya Rubavu barapima umuntu wese winjiye mu Rwanda avuye Congo ( Goma ).
Aba baganga bitwaje ibikoresho bipima umuriro umuntu afite abarengeje igipimo cya 38 cy’umuriro, ntibemerwa kwinjira mu Rwanda ahubwo basabwa gusubirayo bakabanza kwivuza.
Imipaka ihuza Goma na Gisenyi ikoreshwa n’abantu babarirwa mu bihumbi 45 ku munsi bako