Mu Karere ka NYANZA mu Murenge wa Muyira akagali ka Migina ubwo itangazamakuru ryasuraga abahinzi mu kiganiro mpaka cyiswe “uruhare rw’umuturage mu bimukorerwa” bamwe mu bahinzi bahinga urutoki bavuzeko babuze isoko ry’umusaruro w’ibitoki beza.

Abahinzi b’urutoki mu Murenge wa Muyira mu Karere ka Nyanza ntibemeranywa n’abayobozi bavuga ko isoko ry’umusaruro w’ibitoki uhari nka kimwe mu bihingwa byatoranijwe guhingwa, kuko bashishikarijwe guhinga urutoki baruhinga bivuye imuzi narwo rurabakundira rurera babona umusaruro mwinshi ariko kugeza magingo aya ntibarabona aho bagurishiriza umusaruro wabo.
Umunhinzi MPARIRWA Jean agira ati “Twahisemo guhinga igihingwa cy’urutoki kuko mu minsi ya mbere hari abaguzi bazaga kutugurira natwe si uguhinga turahinga umuhinzi ufite insina nziza agatuburira abandi bahinzi umusaruro uraboneka aho igitoki kimwe cyaguraga hagati ya mafaranga ibihumbi bitandatu (6,000frw) ni bihumbi icumi (10,000frw) ariko icyaje kuduca intege nuko b’abaguzi batuguriraga baje rimwe gusa ntibongeye kugaruka”.
Yakomeje agira ati “Ubu igiciro cy’umusaruro wacu cyaraguye cyane k’uburyo cya gitoki twagurishaga k’ubihumbi icumi, cyangwa bitandatu iyo ugize amahirwe ukabona ukugurira ugitanga ku mafaranga 1,700frws, cyangwa 1,500fwrs kugira ngo ubyikureho bitagupfira ubusa kandi warashoye amafaranga menshi witeze kuzabona inyungu ihagije”.

Mu rwego rwo kumara impungenge abahinzi b’urutoki Bwana DUSENGIMANA Jacques Agoronome w’u Murenge wa Muyira yabasubije agira ati “Muguhangana n’iki kibazo cyibura ry’isoko ry’umusaruro w’ibitoki tubizeje gushiraho ikusanyirizo buri muhinzi azanjya azana ibitoki bye tubikusanyirize hamwe tubashakire abaguzi, ndetse n’abamwe benga inzagwa bazajya bagura ibitoki kuri ryo kusanyirizo dushireho igiciro fatizo k’uburyo buri wese abona inyungu , iri kusanyirizo rizajya rigenzurwa numwe mu bahinzi bicyitegererezo babigize umwuga mu Murenge wa Muyira“.
Agoronome yibukije kandi abahinzi agira ati “Yego tuzabahuza n’abaguzi mu rwego rwo kubashakira isoko ariko muzirikana ko twahisemo guhinga urutoki icyari kigamijwe kw’isonga cyaricyo kwihaza mu biribwa”.
KARIMBA Innocent uhinga insina zo mu bwoko bwa Nyiramabuye yahisemo kubyengamo Urwagwa
Mu rwego rwo ku bungabunga umusaruro hari bamwe mu bahinzi bigiriye inama yo kubyaza umusaruro w’ ibitoki bengamo inzangwa harimo Bwana KARIMBA Innocent uhinga insina zo mu bwoko bwa Nyiramabuye ashimangira ko havamo urwagwa ruryoshye cyane aho icupa rimwe arigurisha ku mafaranga igihumbi y’u Rwanda.
Mu kiganiro uruhare rw’umuturage mu bimukorerwa cyahitaga inyumva nkumve kuri radio zitandukanye cyari cyitabiriwe n’abatuye mu Murenge wa Muyira akagari ka Migina ndetse n’abayozi b’Akarere ka Nyanza, abahinzi basabye abayobozi ko ikibazo cyibura ry’isoko ry’umusaruro wabo cyashyirwa mu mihigo y’Akarere nacyo cyikigwaho nabo bakiteza imbere.
Jean Pierre@Rebero.co.rw