Ishyaka rya Green Party ryiteguye kuvanaho ubukode bw’ubutaka niritorwa

Ishyaka rya Green Party kuri uyu mugoroba ryiyamamarije mu Karere ka Nyarugenge umurenge wa kimisagara muri Nyabugogo aho bakiriwe n’abakorera muri kari gace baza kumva ibyo bazabakorere mu nteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite.

Umunyamabanga nshingwa bikorwa wa Kimisagara niwe wakiriye ishyaka Green Party anarimenyesha ko ubusabe bwabo bwo kwiyamamariza muri Nyabugogo babubonye bakaba bahawe uburenganzira bwo kwamamaza abakandida depite babo muri uwo murenge.

Yakomeje agira ati “ Kuba hari amashyaka arimo kwamamaza abakandida bayo muri aya matora y’abadepite ni umuco mwiza wa demokarasi muri iki gihugu, tukaba tubifuriza kwisanzura tubifurize kugeza ibitekerezo byanyu ndetse n’imigabo n’imigambi y’ishyaka ryanyu ku baturage bateraniye hano, tunabifuriza kuzagira amahirwe menshi mu gihe cy’amatora ko abanrwanda ari uruhare rwabo kugira ngo bahitemo ibitekerezo bitewe nuko mwagiye mubibagezaho asoza abifuriza umugisha ku mana”.

Dr Frank yazungurutse Nyabugogo yiyereka abatuye Nyabugogo

Me Hitimana Sylvestre uhagarariye ishyaka riharanira demukarasi no kurengera ibidukikije  Green Party mu mujyi wa Kigali nawe akaba yaratangiye ashimira umuyobozi wabakiriye mu murenge we akomeza avuga imigabo n’imigambi ya Green Party ko hari byinshi biteguye kugeza ku banyarwanda nibabagirira icyizere bakabatora bityo bakabona imyanya mu nteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite.

Agira ati “ Tuzavuganira abagororwa barengeje imyaka 70 kugira ngo bajye bahita bafungurwa kuko nta mbaraga baba bagifite zo gukora imirimo nsimbura gifungo,akomeza avuga ku musoro w’ubutaka aho ibyo bazasaba ko byakurwaho kuko ubutaka buba ari umutungo w’umuntu ibyo kubukodesha bikavaho ibyo tuzabikoramo ubuvugizi”.

Yashimiye abitabiriye kwiyamamaza kuba kandida ba Green Party

Dr Frank Habineza yatangiye ashimira abaturage baje kwumva ibitekerezo bya Green Party anabibutsa ko umwaka ushize bari kumwe bumva ibyo yari kuzabagezaho iyo atorerwa kuyobora u Rwanda kuko yiyamamarizaga uwo mwanya. Reka nongere nshimire abadutoye kuko bimwe mubyo twasabaga ko byahinduka byatangiye gushyira mu bikorwa  ntabwo rero mwakoze ubusa.

Yagarutse ku bijyanye n’ubutaka agira ati “ Ubutaka ntabwo tugomba kubukodesha ahubwo bugomba kuba ubwacu , turifuza ko havugururwa itegeko ry’ubutaka ntitwongere gukodesha Leta igumane ibishanga imigeze gaz metani hamwe n’ibindi ariko ubutaka bube ubwacu burundu, yakomeje avuga ati nanjye ubabwira mfite ikibanza ariko nakodesheje imyaka 25 umenya hamaze gushira itanu, ubundi wagombye kuburaga abana bawe ariko ntabwo bishoboka kuko nawe ubukodesheje”.

Umwanya iyo ubonetse bacinya akadiho rwose

Aba baturage ba Nyabugogo icyo tubabwira nuko bakwitabira ubucuruzi ariko tukaba twifuza ko abantu bakora ubucuruzi ariko badahunga imisoro ahubwo tukabashyiriraho Banki  zabafasha , ikindi twakoraho ubuvugizi ikijyanye n’ingendo kuko ubu abantu ntabwo bemerewe gukora ubucuruzi bw’ingendo kuko byabaye ibyabamwe bityo rero abamotari nabo ubu bakwa imisoro myinshi inyuzwa mu mashyirahamwe utabara bityo rero nabo kugira ngo biteze imbere nuko bagomba gukorerwa ubuvugizi.

Yasoje avuga ko Nyarugenge kari akarere ka 26 bamaze kugeramo biyamamaza kandi buri aho yanyuze yiyamamaza akurikije ibibazo byaho kuko bigiye bitandukanye nka Rusizi hari ikibazo cy’isoko bahuriragamo nabo muri Kongo hanyuma umutara ukagira nawo ikibazo cyaho bororera amatungo n’ibindi bitandukanye akaba yavuze ko abaturage bagomba kuzatora ahari ikizu cyangwa se kagoma ubundi ukaba utoye Ishyaka riharanira demukarasi no kurengera ibidukikije ( Green Party ).

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *