Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo muri aya masaha ya nyuma ya saa sita yagiranye ibiganiro na Saad Hariri Minisitiri w’intebe wa Liban, ni mu bikorwa arimo byo kwiyamamariza kuba Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa, na Liban ibereye umunyamuryango.

Mu rugendo rw’iminsi ibiri afite muri Liban, Mushikiwabo arageza kuri Hariri n’abandi bayobozi ashaka guhura nabo, gahunda afitiye uyu muryango ari gushaka kuyobora nk’uko bivugwa na National News Agency.
Biteganyijwe ko ahura kandi n’umuyobozi w’Inteko Ishinga amategeko ya Liban ndetse na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Liban.
Umuryango w’ibihugu bikoresha igifaransa ugizwe n’ibihugu 75 bigana na 1/3 cy’ibigize umuryango w’Abibumbye, ibihugu biwurimo bituwe byose hamwe n’abaturage bagera kuri miliyoni 890 harimo miliyoni 220 bavuga igifaransa.
Minisitiri Mushikiwabo yagiye muri Liban mu gihe mu cyumweru gishize yagiye muri Armenia na Burgaria naho mu bikorwa arimo byo kwiyamamaza.
Amatora ku mwanya ahatanyeho n’umunyaCanada Jean Michelle uwusanzweho azaba mu nama rusange y’uyu muryango izabera i Erevan muri Armenia mu kwezi kwa cumi.
Yanditswe na Schadrack Hirwa