Imikino Nyafurika muri Karate izabera mu Rwanda mu Intare Conference Arena

Abakinnyi 31 hamwe n’abatoza 4 abakobwa ni 13 naho abahungu bakaba ari 18 iyi kipe twatangiye kuyitegura guhera mu kwezi kwa 4 batangiye ari abakinnyi bagera kuri 60 ubwo rero aba batoza bakoze akazi gakomeye kugira ngo babashe kujonjora abakinnyi hasigare abangana gutya.

Iyi nama yayobowe na Perezida wa Ferwaka hamwe n’intumwa ya Minisitiri akaba anashinzwe amakipe y’igihugu Bwana Rurangayire Guy.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa gatanu niho Ferwaka yasobanuriye itangazamakuru ko ubu umukino wa Karate ukinwa utandukanye cyane nuwo abayobozi bawo bakinaga muri za 74 kuko ubu uyu mukino wabaye uwu mwuga ukina utari ukwishimisha kuko ubu ukina ukurikije igihe kandi hakaba harimwo n’ubwenge bwinshi, bityo rero umuyobozi wa Ferwaka Bwana Uwayo Theogene akaba avuga ko uru rubyiruko ruwukina rushobora kuzagera kure muri uyu mukino.

Akaba yaragarutse kugushaka tike y’imikino Olimpike avuga ko kugira ngo tuwubone bisaba amanita ho bikaba bitandukanye no muyindi mikino kuko we asanga nubwo tuzabigeraho ariko ntabwo ari vuba kuko bisaba uko bakina bakagenda babara amanota ku buryo usanga ababona ayo manota baba ari mbarwa ku mugabane dutuyeho

Abatoza b’ikipe y’igihugu bakoze akazi gakomeye ariko twiteguye kureba ubwo imikino izaba itangiye

Ubwo abakinnyi bacu baheruka mu mikino nyafurika y’urubyiruko yabereye muri Algeria ariho hakomereje imyiteguro yaba basore ngira ngo murabyibuka ko abagiyeyo hari abazanye imidali ubu rero imihigo ikaba ari yose kugira ngo bazarusheho kwitwara neza.

Iyi mikino nyafurika tukaba tuyakiriye mu buryo bw’ubudasa kuko ubu nkuko mubizi umukuru w’igihugu niwe uyoboye umuryango w’ibihugu by’Afurika ni byiza rero ko igomba kuzadusigira isura nziza ku gihugu cyacu kuko tumenyereye kwakira iyi mikino ariko ntibizabe kwakira gusa ahubwo n’imidali cyangwa se intsinzi tuzayisigarane ari myinshi.

Captain w’ikipe y’igihugu wizeza abanyarwanda kwitawara neza no gushatanira gusigarana imidari ya mbere

Abakinnyi bose uko 31 bakaba bacumbikiwe hamwe kandi bakora imyitozo nkuko bisanzwe byumwihariko ubu tukaba dufite umutoza twazanye avuye mu gihugu cya Misiri kugira ngo abashe gutegura abakinnyi tukaba twaramuzanye amezi abiri mbere yuko iyi mikino itangira kuko biteganijwe ko izatangira tariki ya ya 28 Kanama igasozwa tariki ya 2 Nzeri n’imikino izaba mu byiciro bibiri aho abakuru izaba ibaye kunshuro ya 17 naho muri Junior ho izaba ari kunshuro ya 9 ikaba iteganijwe kuzabera kuri Intare Conference Arena Rusororo.

Ikipe ya Misiri na Senegale nizo zabimburiye izindi kugera mu Rwanda

Amakipe y’ibihugu ubu akaba yatangiye kuza kwitabira iri rushanwa , kugeza ubu amakipe amaze kuhagera aka ari Misiri hamwe na Senegal ariko nizindi zirakomeza kugenda zihagera kuko imikino iteganijwe gutangira mu mpera ziki cyumweru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *