Mu karere ka Ngororero hakenewe asaga miliyali ebyiri ngo abasenyewe n’ibiza bubakirwe

 

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero buratangaza ko bukeneye hejuru ya Miliyali ebyiri z’amafaranga y’u rwanda kugira ngo hubakwe amazu hafi 800 yangijwe n’ibiza.

                   Amazu hafi 800 ni yo azubakirwa abahuye n’ibiza mu Karere ka Ngororero

 

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Godefroid Ndayambaje avuga ko n’ubwo Leta yatanze inkunga yo kubakira abaturage bangirijwe n’ibiza, hari na bamwe batangiye kwitanga ngo aya mazu aboneke, ariko hagikenewe imbaraga za buri wese ubishoboye kugira ngo nibura iyi mpeshyi izarangire abasenyewe bamaze kubona aho kuba.

Agira ati “Hakenewe amafaranga saga Miliyali ebyiri, turi gufatanya n’inzego zitandukanye no turebe ko aya mazu azaba yuzuye mbere y’uko imvura yongera kugwa, kandi hari icyizere dufatanyije.’’

Abafatanya bikorwa b’Akarere ka Ngororero ku ikubitiro abagore bibumbiye mu rugaga rushamikiye k’umuryango FPR Inkotanyi batangije igikorwa cyo kubakira bamwe mu basenyewe n’ibiza, kugira ngo batange umusanzu wabo ahateganyijwe kubaka inzu 13 ni ukuvuga imwe muri buri murenge, ariko bakazajya bafatanya n’abaturage n’Akarere. Perezidante w’urugaga rw’abagore rushamikiye kuri FPR Inkotanyi mu Karere ka Ngororero Nyiransengimana Donatile avuga ko hazubakwa amazu 13.

Ati “Twebwe uruhare rwacu ruzagera nko muri Miliyoni 10 frw, turateranya hamwe n’imiganda y’abaturage kubaka inzu imwe muri buri Murenge twahereye kuri Mutima w’urugo mugenzi wacu udafite ubushobozi bwo kwiyubakira.

Abagore b’urugaga rushamikiye kuri FPR Inkotanyi mu Karere ka Ngororero batangiye ibikorwa byo kubaka amazu 13

Mukamana Alphonsine ubu ucumbitse ku baturanyi nyuma yo gusenyerwa n’ibiza avuga ko ashimira abagore bibumbiye mu rugaga rw’abagore rushamikiye kuri FPR Inkotanyi kubera urukundo bamugaragarije bamwubakira inzu. Ati “Ndashimira FPR n’urugaga rw’abagore ruyishamikiye ho nari nshumbitse none ngiye kubona inzu rwose Imana ibampere umugisha.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Ngororero Kuradusenge Janvier, avuga ko kugeza ubu abantu 298 batangiye kubakirwa mu bibanza byabo, mu gihe abantu 159 bazagurirwa ibibanza kuko nta bushobozi na mba bafite, hazabaho kandi no guhererekanya ubutaka ku bantu 328 kugira ngo na bo bubakirwe.

                                              Imirimo y’amaboko mu gusiza ibibanza irarimbanyije

 

Inama Njyanama ikaba izaba yamaze kugaragaza no kwemeza agaciro k’ibibanza bizagurwa bitarenze iki cyumweru, bigatangira kugurwa no kubakwa hakoreshejwe amafaranga ya Leta.Hagati aho abaturage bakomeje gucumbikirwa mu miryango y’ababaturanyi, aho bafashishwa inkunga z’ibiribwa birimo ibishyimbo n’ibigori.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *