CECAFA Uganda Cranes mu bagore ikomeje gutsinda

Imikino ya CECAFA mu bagore yahuje amakipe atanu yo muri aka karere irakomeje ku munsi wayo wa kabiri aho ikipe ya Uganda ikomeje kwerekana ko yiteguye kuko imaze gutsinda umukino wayo wa kabiri, umukino wayo wa mbere yafunguye iri rushanwa itsinda ikipe ya Kenya 1-0, none umukino wabo bakinnye na Ethiopia umaze kurangira iyitsinze 2-1 kugeza ubu iyi kipe ya Uganda ikaba imaze kwibikaho amanota 6.

Mu guhererekanya umupira ndetse no gukina neza Ethiopia yari hejuru ariko batareba neza mu izamu.

Uyu wari umukino wa gatatu ariko wagaragayemo guhanahana neza hagati yaya makipe yombi dore ko Ethiopia yaburaga rutahizamu wayo wagiye kugerageza amahirwe muri Sweden, iyi kipe ya Ethiopia niyo yafunguye amazamu ku munota wa 39’ aho cyatsinzwe na Ware Birtukan maze Uganda ikomeza gusatira kuko cyaje kwishyurwa na Aluka Grace ku munota wa 69’ maze Nakayenze Judaya ashyiramo icyo gutsinda ku makosa yakozwe nabo mu bakabiri ba Ethiopia ku munota wa 75’ Uganda yegukana insinzi yabo ya kabiri.

Kuri uyu wa mbere ikipe ya Ethiopia izakina nu Rwanda

Ubu dutegura iyi nkuru harimo umukino wa kane wahuje ikipe ya Kenya na Tanzaniya amakipe yatangiye yombi atsindwa ubu bakaba bari mu gice cya mbere cy’umukino aho ku munota wa 13’ ikipe yatanzaniya yabonye igitego gitsinzwe na Donisia Daniel, ariko Kenya nayo yakomeje kwirwanaho kuko yaje kukishyura ku munota wa 20’ gitsinzwe na Mwanalima Adam Jereko.

Ikipe y’u Rwanda ikaba izongera gukina kuri uyu wa mbere aho izaba isabwa gutsinda Ethiopia umukino uzaba ukomeye kuko bazaba bakina n’ikipe yatsinzwe umukino wabo wa mbere,gusa icyo umutoza asabwa ni uguhuza umukino w’abakinnyi be kdi bakirinda kugira ubwoba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *