Ubumuga butumye agira imyaka hafi 20 nta ndangamuntu agira.

Mu gihe gutunga indangamuntu ari uburenganzira bw’ibanze buri muntu wese akenera iyo agwije imyaka, umwana w’umukobwa witwa Bamporiki Jeannette agize imyaka  ikabakaba  20 nta ndangamuntu arafata kubera ikibazo cy’ubumuga bw’ingingo yavukanye butuma agendera mu kagare. Mama w’uyu mwana Mukamazimpaka Silivaniya utuye mu mudugudu wa Kunini, akagari ka Cyarusera, umurenge wa Mushubati , akarere ka Rutsiro ho mu ntara y’uburengerazuba avuga ko kuba Bamporiki Jeannette agejeje iki gihe cyose atarafata indangamuntu ari uko ngo rimwe ubwo yatekereje kujya kumufotoza ngo uwari kumusunika mu kagare yarwaye ubundi akarekera iyo. Yongeraho ko uretse kubaho atagira indangamuntu ataritabira amatora na rimwe mu gihe afite imyaka yo gutora.

Umukozi ushinzwe guhuza ibikorwa by’abafite ubumuga mu karere ka Rutsiro Jean Damascene BIZABISHAKA avuga ko atari azi iby’iki kibazo. Yongeraho ko kuba Bamporiki Jeannette adafite indangamuntu ari ikibazo gikomeye: ati : kuba afite ubumuga ntabwo bimikuraho kuba ari umuntu nk’abandi bose bagira uburenganzira kuri za serivise zitandukanye zishingiye ku kugira indangamuntu no kuba yanditse mu irangamimerere.”  Jean Damascene BIZABISHAKA kandi ashimangira ko ubufasha bwose bukenewe ngo Jeannette Bamporiki agire uburenganzira bwe bazabutanga.

Kampundu Dative umuyobozi w’umudugudu wa Kunini nawe avuga ko atari azi ko uyu Bamporiki adafite indangamuntu, ati: Ngiye kumwandika mwoherereze umuyobozi ushinzwe irangamimerere mu murenge kugira ngo abashe kubona indangamuntu. Kampundu avuga kandi ko mu mudugudu wa Kunini harimo abana benshi bafite ubumuga batabasha kugera aho abandi bari.

Ubumuga butumye agira imyaka hafi 20 nta ndangamuntu agira.Ikibazo kitavugwaho rumwe n’abayobozi muri Rutsiro.

Jeacqueline Uwizera ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Mushubati nawe avuga ko atari aziko iby’iki kibazo akongeraho ko atumva ukuntu Bamporiki yaba adafite indangamuntu kandi muri gahunda zo kwandika no gufotora abifuza gufata indangamuntu babanza gukorera abafite ubumuga. Ati: “byashoboka ko mama we ataba yaramuzanye”. Nk’uko byemezwa n’uyu muyobozi kandi Bamporiki Jeannette ntarandikikwa no mu irangamimerere. Ati”…ndebye no mu ibarura, urabona abantu bose mu mwaka wa 2007 bibaruje bashaka gufata amarangamuntu mashya naho mubuzemo, ni kwa kutita ku bintu kw’ababyeyi   “negligence”. Umuyobozi w’irangamimerere avuga ko kuba  umuntu   adafite indangamuntu ntabe yanditse no mu irangamimerere adashobora kubona icyangombwa icyo ari cyose gifite aho gihuriye n’irangamimerere.   Nyuma yo kumenya aya makuru kandi uyu muyobozi avuga ko agiye gushaka impamvu nyayo yatumye Bamporiki atagira indangamuntu magingo aya kuko afite uburenganzira bwo gutunga ibyangombwa no gutora.

Me Elie Nizeyimana  ashimangira ibyavuzwe n’uyu muyobozi w’irangamimerere mu murenge wa Mushubati ko umuntu udafite indangamuntu ndetse akaba atanditse mu irangamimerere hari ibyangombwa ndetse n’uburenganzira ashobora kubura. Muri byo  harimo ibyemezo by’amavuko, impapuro z’inzira, ibyangombwa byemeza ubwenegihugu, impamyabumenyi n’ibindi  bikenera amakuru ajyanye n umwirondoro w’amavuko. Kimwe n’undi muntu utanditse mu irangamimerere ntagire indangamuntu ngo bibaye ngombwa ko akenera kuzungura cyangwa akenera undi mutungo afiteho ubu renganzira byamugora. Ati” ibi byose bihera ku mwirondoro w’amavuko . Agiye kurekarama umutungo runaka kugira ngo bigaragare ko uwo mutungo awufiteho uburenganzira bwo kuzungura, agomba kuzungura ababyeyi cyangwa iby’amategeko amwemerera, ntabwo yabigeraho adafite umwirondoro.”Me Nizeyimana agira inama umuntu wese udafite umwirondoro kwihutira kwiyandikisha mu irangamimerere biryo agatunga n’indangamuntu kuko ni uburenganzira bwa buri wese.

Amasezerano mpuzamahanga ku burenganzira bw’abafite ubumuga u Rwanda rwashyizeho umukono mu mwaka wa 2008, mu ngingo yayo ya 18 ivuga ku mudendezo ku gutembera no ku bwenegihugu; mu gika cyayo cya mbere b havuga ko ibihugu byashyize umukono kuri aya masezerano bigomba gukora ku buryo abafite ubumuga batamburwa , hashingiwe ku kuba bafite ubumuga , ubushobozi bwabo bwo gutunga ibyangombwa bigaragaza ubwenegihugu bwabo cyangwa ibindi byangombwa bibaranga,…

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *