Ururabo rwa Rosa hamwe na Champanye nibimwe mu byatanzwe ku mugenzi wakoze urugendo rwa mbere rw’ubucuruzi hagati ya Ethiopia na Eritrea nyuma y’imyaka 20


Ethipian Airline yiswe “ Inyoni y’amahoro”,Yerekeje muri Eritrea nyuma yo kurangiza “Amasezerano y’intambara”. Ndi mu bantu icyenda bayitwaye ” Kapiteni wari uyoboye indenge yerekeje muri Eritrea Yosef Haibu, Ubucuti n’ubuvandimwe biri mu biduhuza bwa mbere nyuma yo kuva 1998 na 2000 ubwo habaga imirwano ku mupaka uhuza ibihugu byombi bigahagarika ingendo zaba izo mu kirere no ku butaka.
Minisitiri w’intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed yiyemeje ko inzira y’amahoro igomba gukomeza na Eritrea nyuma yahoo afatiye ubuyobozi muri Mata. Basinye “ Amahoro n’ubucuti” by’amasezerano na Perezida wa Eritrea Isaias Afwerki kuya 9 Nyakanga batangaza ko intambara ihagaze.

Ayo masezerano akaba yarasinyiwe mu mujyi wa Eritrea Asmara, mu gihe cy’uruzinduko rwa mbere rw’umuyobozi wa Ethiopia nyuma y’imyaka 20, Mr Isaias nawe yishyuye urugende ajya muri Ethiopia nyuma y’icyumweru, abayobozi bombi bemeje gsubizaho umubano wibyo bihugu ndetse bauga ko bagiye gufungura inzira z’ubutaka n’ikirere.
Uwahoze ari Minister w’intebe wa Ethiopia Hailemariam Desalegn yari mu bagenzi bakoze urugendo rw’amateka, Emmanuel Igunza yagizeIkiniga kubera uru rugendo agira ati “ Ni ibya gaciro ibihugu byombi n’abaturage bombi” nkuko yabitangarije BBC dukesha iyi nkuru.


Kapiteni Yosef yagize ati ngiye kongera guhura n’inshuti zanjye zo muri Eritrea “ Nongeye gusubira aho nakuriye, ndanezerewe cyane” Abagenzi 450 nibo bakoze urugendo rw’amateka kubera ko hari habonetse abagenzi benshi indi ndege yahagurutse nyuma y’iminota 15 iya mbere ihagurutse.
Umwana n’umubyeyi we bari bamaze imyaka irenga 16 batabonana

Baherukanaga bakiri abana none bongeye guhura barashatse bose

