Radar izakurikirana imihanda 8 yo muri Qatar

Doha: Abashinzwe iby’imihanda muri Qatar bafashe ingamba zikomeye zo kugabanya umuvuduko n’impanuka idasanzwe ihari.Radari yashyizweho ahantu hagaragara ko hakunze kubera impanuka n’umuvuduko urenze kugira ngo bagabanye umubare w’impanuka nkuko bitangazwa n’umuyobozi.

Hakaba hari ibice bigiye kugenzurwa na Radari aribyo: – Al Shamal (120km/hr), Dukhan Shahaniya (120km/hr), Salwa (120km/hr), Air Force Street (100km/hr), Al Rifaa Street (100km/hr), University Road (80km/hr), Al Dafna (80km/hr) and Al Waab (80km/hr).

Kuvugira no kurangarira kuri Phone utwaye imodoka

Nkuko tubikesha ikinyamakuru the Penensula Minister w’ubutegetsi bw’igihugu akaba afashe iki cyemezo kugira ngo habeho umutekano mu muhanda cyane cyane bashyira imbaraga mu kugabanya umuvuduko wa moto. Iyi Radari izakurikirana abatambara imikandara, umuvuduko mwinshi kunyuranaho binyuranije n’amategeko hamwe n’abakoresha Telefone batwaye.

Umuyobozi mukuru ushinzwe umutekano mu muhanda Brigadier Mohamed Saad Al Kharji nkuko yabitangaje mu kiganiro yahaye abanyamakuru iyi Radari izagabanya abatubahirizaga amategeko y’umuhanda kandi igabanye n’umuvuduko hamwe n’impanuka

Yasabye abatwara za Moto kugira ubwitonzi kubifata nkibyabo nkabakoresha umuhanda Al Kharji yaburiye urubyiruko kwubahiriza amategeko y’umuhanda cyane cyane kugabanya umuvuduko kuko aribyo byagabanya impanuka ziterwa n’umuvuduko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *