Urubuto rwa Kokombure ku ubuzima bwacu na kamaro karwo.

Bimwe mubyo Imana yaremye ntabwo tujya dusobanukirwa nuko twabyivurisha kandi yarabiduhaye ahubwo tukabifata uko bitari bigatuma duhura n’uburwayi twiteye bamwe bayita urubuto abandi bakayita imboga biterwa nuko ushaka kuyirya ,Cocombre (soma kokombure) cg cucumber mu cyongereza, ni rumwe mu mbuto zifatiye runini ubuzima bwacu bwa buri munsi. Ni mu gihe kuko ikize ku ntungamubiri, imyunyungugu na vitamini zitandukanye zifasha umubiri mu mikorere myiza buri munsi.

Nubwo kokombure ikunda kenshi kubarwa mu cyiciro cy’imboga, siko biri kuko ari imbuto. Kokombure zibarizwa mu muryango umwe na watermelon kimwe n’ibihaza, witwa cucurbitacease.Hari impamvu nyinshi ugomba kurya kokombure kenshi (ubishoboye buri munsi)kuko ikize kuri vitamini K, za B zitandukanye, C n’imyunyu ngugu itandukanye, biguha ubushobozi bwo kwirinda indwara nyinshi zitandukanye zirimo izibasira umutima.

                                    Uko bayitegura ukatagura udupande kugira ngo ubone uko uyifungura

Akamaro ka Kokombure ku mubiri:

  1. Kurinda umwuma

Nkuko tumaze kubona ko 95% byayo ari amazi, kokombure ifasha umubiri kutagira umwuma cyane cyane mu bihe by’izuba. Udusate twa kokombure watugereranya n’ikirahuri cy’amazi

Ubushakashatsi bwerekana ko ibiyigize birinda kubyimbirwa, binafasha uruhu kugumana itoto, ikarinda iminkanyari no gusohora imyanda mu mubiri.

  1. Igabanya ibyago byo kurwara kanseri 

Kokombure ikungahaye kuri polyphenols, zigabanya cyane ibyago byo kurwara kanseri y’ibere, iya prostate, iy’umura, ndetse n’iyi mirerantanga. Kokombure kandi inakize ku zindi ntungamubiri zitwa cucurbitacins, zifitemo ubushobozi bwo kurwanya kanseri.

  1. Ihumuza umwuka wawe

                        Ubwo nibwo buryo byiza wayiryamo kuko imbuto zayo ntacyo zitwara

Niba ujya ugira ikibazo cyo guhumura nabi mu kanwa, kokombure yagufasha cyane. Ufata agace gakase kayo ukagashyira mu kanwa mu gice cyo hejuru, bifasha kwirukana bagiteri zitera impumuro mbi. Kurya kokombure bizwiho na none kugabanya ubushyuhe bwinshi mu gifu; iyi akaba ari imvano ya mbere y’impumuro mbi mu kanwa.

  1. Ifasha cyane urwungano ngogozi

Kokombure zikungahaye ku bintu 2 by’ingenzi cyane mu mikorere myiza y’igifu; amazi na fibre. Kurya kokombure nka salade cg se kuyikoramo umutobe, bishobora kuguha igipimo gikwiriye ukeneye buri munsi cya fibres. Niba ukunda kugira ikibazo cy’ikirungurira ugomba kumenya ko kunywa amazi menshi ari uburyo bwiza bwo kugabanya aside iba yabaye nyinshi mu gifu, ibi kokombure ishobora kubigufashamo.

Uruhu rwa kokombure rukungahaye cyane kuri fibres, zifasha cyane mu igogora ry’ibiryo no kwihutisha ibiryo mu rwungano ngogozi bigatuma bisohoka vuba, bityo bikakurinda kwituma impatwe.

  1. Ifasha cyane mu mikorere myiza y’umutima 

                        Iyo ikiri mu murimo itarera ariko imaze kubumbura indabyo zayo.

Kokombure ni isoko nziza ya potasiyumu, iyi igabanya umuvuduko ukabije w’amaraso. Urugero rukwiye rwa potasiyumu mu mubiri yaba imbere mu turemangingo cg hanze yatwo, ni ingenzi mu mikorere myiza y’umutima.

  1. Irwanya kubyimbirwa n’ibindi bibazo mu mubiri

Kokombure ifasha mu kurwanya ububyimbirwe mu mubiri, irwanya kuribwa mu ngingo, goute na rubagimpande.

Kokombure izwiho gufasha mu gusa neza k’uruhu, gukomera kw’inzara n’imisatsi, irinda kuma kw’iminwa no ku bari n’abategarugori izwiho kongera ububobere bwabo.

                            Ni urubuto rwiza kuwamenyereye kururya nka salade

Kokombure iribwa ite?

Kokombure ziribwa ari mbisi, nyuma yo kuzironga neza mu mazi meza, ukataguramo uduce duto duto uko ushaka. Ushobora kuyirya yonyine cyangwa ukayivanga n’izindi mboga ugakora salade. Ntugomba kuyiteka na rimwe.

Niba atari iyo wihingiye, mbere yo kuyigura banza urebe niba itamaze igihe isaruwe cyangwa byibuze yabitswe muri firigo. Nusanga ifite kuri yo ibara ry’umuhondo cg se inambye, ntukayikoreshe.Mbere yo kuyirya wiyihata kuko vitamini A na C ziboneka ku ruhu rwayo.Utubuto twayo ntacyo dutwara gusa ubishatse wadukuramo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *