Ethiopia mu myiteguro yo kwakira Isaias wa Eritrea

Guverinema ya Ethiopia iramenyesha abaturage kuza ari benshi kwakira umukuru w’igihugu cya Eritrea Isaias Afewerki uzakora uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu guhera kuri uyu wa gatandatu nkuko bitangazwa na Minisitiri w’intebe Ahmed Abiy.

President wa Eritrea ubwo yasuraga Sudan yabahuzaga ngo ikibazo bafitanye na Ethiopia gishire.

Minisitiri w’itangazamakuru Ahmed Shide yatangaje ko ari ibyagaciro kwakira Mr Isaias mu ruzinduko rwe, akaba asaba abanya Ethiopia kuzarangwa “ N’ikinyabupfura ndetse n’urukundo”.

Turasaba by’umwihariko abatuye Addis Abeba no mu nkengero zaho nk’Intara ya Oromiya kuzaboneka cyane mu kwakira umuvandimwe HE Perezida Isaias Afewerki hamwe n’abo azaba ayoboyemu mu muco wacu wa Ethiopia mu kinyabupfura n’urukundo.

                             Minister w’intebe wa Ethiopia ubwo aheruka gusura Eritrea yakiriwe neza.

Mimisitiri w’intebe Abiy ubwo yasuraga Eritrea mu mujyi wa Asmara nabo yarayoboye , taliki ya 8 Nyakanga aho bashyize umukono ku masezerano y’ibyo tutumvikanagaho.

Minisitiri w’itangazamakuru yavuze ko abo bayobozi bombi bazaba bari kumwe n’abantu 25,000 bazaba batumiwe kuri uyu wa gatandatumuri Hotel Millennium Addis Abeba.“ Ni igikorwa gikomeye gisaba kwihangana, urukundo hamwe n’abavandimwe tuzanezeranwa ba Eritrea’.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *