Imikino y’amashuli abanza muri FEASSSA bwa mbere mu Rwanda

Imikino y’Akarere ya FEASSSA izabera mu Rwanda kuva mu kwezi kwa munani gutangira taliki ya 10 izakira imikino y’amashuli abanza bikaba aribwo bwa mbere bizaba bibaye muri iyi mikino aho hazitabira imikino itatu ariyo Volleyball,Football hamwe na Netball ndetse bakazoherezayo n’amakipe 2 ya Netball mu gihe twari tumenyereye kwohereza ikipe imwe.

Nubwo amakipe abanza azahagararira u Rwanda ataraboneka ariko harimwo amwe ashobora kuzitabira nta majonjora anyuze kuko yo asanzwe akina, bivuze ko bafite amakipe akomeye kandi amenyereye, muri iyi week end turangije akaba aribwo imikino mu malige yarangiye nubwo nubundi amakipe akomeye yakomeje kwigaragaza.

                              GS Kimisagara mu mukino w’amaguru yiteguye kwitwara neza.

Muri lige ya mbere amakipe yakomeje azajya ku rwego rw’igihugu ni aya akurikira muri Volleyball abahungu n’abakobwa Ecole Primaire Rusasa ( Gicumbi ) na karagari mu bakobwa nayo ya Gicumbi, mu mupira w’amaguru hari GS Kicukiro mu bahungu naho mu bakobwa ni Ecole primaire Kamuhoza ( Nyarugenge ) netball ni ecole primaire Gashora

Naho mu mashuli ya O’lever abatarengeje imyaka 15 abazahagararira lige ya mbere  muri Volleyball ni APACOPE abahungu n’abakobwa mu mukino w’amaguru ni APE Rugungu mu bahungu ( Nyarugenge ) abakobwa ni GS Kimisagara ( Nyarugenge Netball yo izahagararirwa na NEGA ( Bugesera )

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *