Minispoc ntivuga rumwe na Ferwafa ku muyobozi wa Tekinke washyizweho

Umuholande Hendrik Pieter nyuma yo guezera kuri iyi mirimo ya DTN muri Ferwafa muri 2016 kugeza ubu hari hataraboneka umusimbura kubera ko ababonekaga babaga batujuje ibisabwa.

Aho itangazo rishaka uwakora iyi mirimo rishyiriwe ku rubuga rwa ferwafa abashoboye bujuje ibwasabwaga batse aka kazi ndetse n’ikizamini kirakorwa bamwe bizera ko bazabona aka kazi kuko babonaga batsinze nku witwa Muhire Hassan wari wakoranye na Innocent Sentinga hamwe n’abandi.

                                       Habimana Hussein wahawe akazi muri Ferwafa

Ubundi uko Minispoc yo ibona uwagombye gukora aka kazi ko yagombye kuba afite nibura Licence A ya Fifa ariko byarabatunguye kuba uwahawe akazi ariwe Habimana Hussein we afite Licence c, ibi bikaba byibazwaho nabakoze ikizamini aho bumvaga ko batsinze nyamara bakaba batahawe akazi.

Mu gihe tugikurikirana ibyiritangwa rya kazi tuzabibagezaho mu nkuru zacu zitaha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *