UTB muri Volleyball niyo izitabira imikino Nyafurika y’abakozi ( ARPST )

Mu nteko rusange isanzwe yabaye kuri uyu wa kane taliki ya 5 Nyakanga yagejejweho ibyavuye mu mwiherero w’umunsi umwe wabereye Nyamata wa Komite nyobozi hamwe n’abanyamategeko kugira ngo iri shyirahamwe ry’imikino y’abakozi rirusheho gutera imbere, dore ko rigizwe n’abanyamuryango 42 ariko abitabiriye inama bakaba barengaho icyakabiri ho gato.

           Inteko rusange isanzwe yayobowe na perezida wayo ari kumwe n’umunyamabanga mukuru.

Bimwe mubyo bemeje basanze imikino ari iy’abakozi bityo bemeranya ko aho gusimbuza abakinnyi 5 gusa mu mukino w’amaguru , abari kurupapuro rw’umukino bose bagomba gukina bityo bemeranya ko hazajya hasimbura abakinnyi 7, ikindi baganiriyeho nuko ikipe yagaragayeho gukinisha umukinnyi udafite ibyangombwa izajya ihanwa ikishyura n’amafaranga yiyayireze mu gihe yatsinzwe.

Rwabuhihi Innocent umunyamabanga mukuru muri ARPST akaba yagize ati “Ibigo bimwe na bimwe wasangaga bisinyisha umukozi amasezerano ahwanye n’igihe cya Shampiyona gusa amezi atatu ariko ntitwanze ko abasore barangije kwiga bakina ahubwo nibura babasinyishe amasezerano y’umwaka, bityo bigaragare ko ahafite igihe ibi tukaba twabyemeranyijweho.”

Inteko rusange isanzwe yateranye abanyamuryango bayo bose badahari ariko imyanzuro yafashwe izubahirizwa.

Hemejwe ko ikipe izajya itangira irushanwa aruko  imaze kwishyura umusanzu nkuko wemejwe, gutangira kwiyandikisha bitangira nyuma y’inteko rusange kugeza taliki ya 20 Nyakanga hanyuma kugeza taliki ya 10 Kanama bikaba ari ukugenzura ko abo bakinnyi bakorerwa amakarita hamwe no kureba ko bujuje ibisabwa ubundi kuri iyo taliki ya 10 Kanama Shampiyona ikaba aribwo izatangira.

Ku nshuro ya mbere nibwo hazitabirwa imikino y’abakozi ku rwego rw’Afurika aho imikino izabera muri Senegal ikipe izahagararira u Rwanda akaba ari UTB mu rwego rwa Volleyball iyi mikino ikaba izaba m’Ukuboza 2018 bakaba basbwa gutangira kwitegura.

Ikindi cyasoje inama ni gahunda umukuru w’igihugu yihaye muri iyi manda ye ya siporo rusange muri iri shyirahamwe naryo rikaba ryashimangiye ko nibura buri mezi abiri uwagatanu wanyuma bazajya bahagarika imikino bityo bagakora siporo rusange maze ibigo ndetse na za minisiteri bikareba ko abakozi babyo bose bitabiriye iyi siporo rusange.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *