Imyaka itatu y’amasezerano Ambasade ya Chine na Table Tennis

Kuri uyu wa gatandatu nibwo hatangijwe irushanwa rya” Ambassador’s Table Tennis Cup” ryitabiriwe n’amakipe atandukanye yo mu Rwanda aho rwashojwe ku cyumwe n’umushyitsi mukuru ariwe Ambasaderi wa Chine mu Rwanda.

                         Mu kiganiro n’itangazamakuru basobanuye byinshi kuri Tables Tennis.
                     Muri uwo mugoroba wo kuwa gatandatu irushanwa ryahise ritangira.
     Burya gukina n’umuyobozi biba akarusho iyo nawe mu kinana kuko murushaho gukunda umukino.

Umwe mu basore w’imyaka 18 wegukanye irushanwa rya GMT Mashengesho Patrick niwe wegukanye iri rushanwa aho yatsinze mugenzi we amaseti 3-0 bityo yegukana igikombe gifite agaciro k’ibihumbi 60 hamwe n’umudali wa zahabu yongerwa n’ibihasha y’ibihumbi 60 bimwe mu bihembo bya mushimishije cyane aganira na Rebero.co.rw akaba yaragize ati” Mu byukuri uyu mukino maze kuwukina kenshi ariko kuba mbonye ibi bihembo ni kimwe mubingaragariza ko uyu mukino uzantunga kuko ubu ngiye mu mahugurwa mu bushinwa kwungura ubumenyi bwanjye aho nzakina n’abandi bakinnyi batandukanye barushijeho gukomera kundusha nzabigiraho byinshi“.

                            Abayobozi bakurikiranye imikino nabo banyuzamo bakaganira.

Aya masezerano yabanjirijwe n’ikiganiro n’itangazamakuru cyatanzwe n’umuyobozi wa Tebles tennis mu Rwanda Birungi John aho yagize ati “ Nyuma y’umwaka umwe dutowe ubu nibwo tugiye gutangira ibikorwa byacu ariko bitavuze ko twakoraga ahubwo ubu turashaka ko uyu mukino umenyekana cyane mu mashuli kuko nibo dushaka ko bawumenyera”. Yakomeje avuga ko bamaze kugira amakipe 12 kandi bateganya ko aziyongera kuko ibikoresho byamaze kuboneka.

                    Abakinnyi nabo berekanye ko hari ibyo bazi nubwo bagiye kwongererwa ubumenyi.

Yadutangarije ko guhera kuri uyu wa gatanu w’icyumweru dutangiye aribwo hazagenda abakinnyi 10 barimo abatoza batatu bagiye kwihugura mu gihugu cy’Ubushinwa bazamarayo amezi abiri kuburyo bazarushaho kumenyekanisha uyu mukino cyane mu mashuli, yatubwiye ko aba bakinnyi bagarutse bazahita bitabira irushanwa ry’Akarere rizabera mu Rwanda mu kwezi kwa cyenda ndetse bakazakomeza kwitabira nandi marushanwa atandukanye.

Nyuma yo kureba aho abana bakina Tables Tennis Ambasaderi baramuherekeje kuko yarafite izindi gahunda.

Ambasaderi w’Ubushinwa mu Rwanda nawe yanejejwe n’amasezerano bagiranye na federation ya Tables Tennis kuko babonye aho abashinwa baba mu Rwanda bazajya bakinira umukino ukunzwe mu gihugu cyabo kuko uyu mukino iwabo niwo mukino w’igihugu, ikindi kandi mu bakinnyi ijana bakina uyu mukino kw’isi bambere mirongo itanu ni abashinwa.

                       Nyuma yo guhemba abakinnyi barushije abandi habaye ifoto y’urwibutso.

Aya masezerano y’imyaka itatu akaba azatanga amaze yo gukiniraho angana na 50 ashobora kuziyongera akagera ku 100 ariko bakaba bazayakwiza mu bigo bya mashuli bakorana kugira ngo uyu mukino ugire abakinnyi bakiri bato benshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *